Kubaka ishuri cyangwa ivuriro ahagenewe imiturire byaremewe: Ibishya muri serivisi z'imyubakire n'ubutaka – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mabwiriza mashya yasohotse mu mpera za Nzeri 2026, asimbura ayari asanzweho kuva mu 2021. Yashyizweho nyuma y'uko abaturage bagaragaje kenshi ko hari aho babura amashuri n'amavuriro hafi y'aho batuye, nyamara ntibemererwe kubyubaka ku butaka bwagenewe imiturire.

Umuyobozi ushinzwe Itegurwa ry'Ibikorwaremezo mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA), Eng. Emery Karangwa, yabwiye IGIHE ko aya mabwiriza yavuguruwe hagamijwe korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z'ibanze hafi y'aho batuye.

Ati “Twagiye tubona ko hari imbogamizi zagiye zivuka aho abaturage batwerekaga ko babangamiwe no kuba nta hantu hahari hateganyijwe kubakwa amashuri n'amavuriro mu butaka bw'imiturire”.

Karangwa yavuze ko abaturage bakundaga kwegera inzego zibishinzwe basaba kwemererwa kubaka amashuri abana babo bakwigiramo cyangwa amavuriro hafi y'aho batuye.

Ati “Twabitekerejeho muri aya mavugurura mashya y'aya mabwiriza twemera ko umuntu ufite ubutaka buri mu miturire ashobora kuba yakubaka ivuriro cyangwa ishuri”.

Nubwo kubaka ibyo bikorwaremezo ku butaka bwagenewe imiturire byemewe, uwifuza kubikora agomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe agenga inyubako z'amashuri cyangwa amavuriro.

Ati 'Nko ku mashuri, amabwiriza y'uko ishuri rigomba kuba rifite parking, aho abana bakinira n'ibindi bikomba gukurikizwa. Ibi ni kimwe kandi no ku bisabwa ku nyubako z'amavuriro'.

Karangwa yavuze ko hanavuguruwe amabwiriza areba ahagenewe ubucuruzi, ku buryo ubu inyubako imwe ishobora guhurizwamo ibikorwa by'ubucuruzi n'amacumbi yo guturamo, bizwi nka mixed-use commercial.

Ati 'Ushobora kubaka umuturirwa maze igice cyo hasi ukakigenera ubucuruzi noneho amagorofa yo hejuru ukayagenera amacumbi yo guturamo (apartment)'.

Aya mabwiriza n'andi ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka akubiye mu nyandiko y'amapaji 109 yashyizwe ku rubuga rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka.

Uguze ikibanza gifite uruhushya rwo kubaka ntazongera gusaba urundi

Indi mpinduka iherutse gushyirwa muri serivisi z'imyubakire ni uko umuntu uguze ikibanza gisanzwe gifite uruhushya rwo kubaka rwanditswe muri sisitemu atagomba kongera gusaba urundi, igihe umushinga wari wagenewe icyo kibanza utahindutse.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) cyatangaje ko iyo ikibanza gifite uruhushya rwo kubaka n'umushinga byagurishijwe, bishobora guhita byandikwa ku muntu mushya, igihe uwagurishije amuhaye uburenganzira bwo kubikoresha.

Ubu buryo bwashyizweho ku bufatanye bwa RHA, Urugaga rw'Abahanga mu by'Ubwubatsi mu Rwanda (IER) n'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA).

Nyuma yo kugura ikibanza, uwakiguze asabwa gukora ihererekanyamutungo (mutation), ku buryo imyirondoro y'uwari nyiracyo yari ku ruhushya rwo kubaka n'umushinga w'inyubako isimbuzwa iye.

Umukozi wa RHA yagize ati 'Ni uburyo umuturage waguze agakorerwa mutation adatakaza andi amafaranga ashaka urundi ruhushya kuko icyo ubutaka bukoreshwa, ubukomere bwabwo n'umushinga uhateganijwe ntibiba byahindutse. Kereka ushaka gukora umushinga utandukanye n'uwo wasanze batekereje'.

RHA ivuga ko uwagurishije ikibanza ashobora no guha uwakiguze ibishushanyo by'umushinga wari waragenewe icyo kibanza, bigakomeza gukoreshwa.

Umwubatsi waganiriye na IGIHE yavuze ko izi mpinduka zizafasha guhuza serivisi z'imyubakire n'iz'imikoreshereze y'ubutaka, bikagabanya ingendo n'igihe abaturage bakoreshaga bashaka izi serivisi.

Ati 'Ni byiza cyane kuko bizagabanya akavuyo n'ubusambo bwabaga mu guhenda umuntu ngo uruhushya rurahari ariko ntacyo warumaza. Bizanongera kandi ubunyamwuga kuko uzaba uzi neza ko umushinga ukoze ufite iby'ingenzi byose ushaka'.

Kubaka ishuri cyangwa ivuriro ahagenewe imiturire byaremewe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-ishuri-cyangwa-ivuriro-ahagenewe-imiturire-byaremewe-ibishya-muri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *