Banki n'ibigo by'imari byo mu Rwanda byibwe miliyoni 471 Frw mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Nubwo umubare w'ibi bikorwa wagabanutse, amafaranga yagarujwe mu yari yibwe cyangwa yanyerejwe binyuze muri ubwo buriganya yakomeje kuba make cyane.

Amafaranga yose yagendeye muri ibyo bikorwa yagabanyutseho 26%, ava kuri miliyoni 637 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agera kuri miliyoni 471 Frw mu gihe nk'icyo cya 2026.

Muri ayo mafaranga, ayashoboye kugaruzwa angana na 3,6% gusa by'ayayobye binyuze mu bikorwa by'uburiganya muri icyo gihembwe.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje iyi mibare ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yamurikaga raporo ya Banki Nkuru y'u Rwanda ku Politiki y'Ifaranga n'Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari.

Hakuziyaremye yavuze ko uburiganya n'ibitero byo kuri internet bikomeje kuba bimwe mu bibazo bikomeye bibangamira urwego rw'imari, mu gihe serivisi z'imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zikomeje kwaguka.

Hakuziyaremye ati 'Mu gihe ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera, kimwe mu bibazo by'ingenzi duhangayikishijwe na byo mu mikorere ni uburiganya n'ubujura bukorerwa kuri internet.'

Igabanuka ry'uburiganya n'ubujura bukoresha ikoranabuhanga ryagaragaye mu gihe ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byo byakomeje kwiyongera ku muvuduko munini mu gihugu.

Agaciro k'ubwishyu bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze ku rugero rwa 341% by'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, kavuye kuri 321% mu gihe nk'icyo cy'umwaka wari wabanje.

Ubwishyu bw'ibicuruzwa na serivisi na bwo bwiyongereyeho 36%, bugera kuri miliyari 27.800 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, buvuye kuri miliyari hafi 20.400 Frw mu gihe nk'icyo cya 2025.

Kwishyurana hakoreshejwe telefoni ni kimwe mu byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry'ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

BNR yakomeje gushimangira ingamba zo guhangana n'uburiganya n'ibindi byago bifitanye isano n'ikwirakwira rya serivisi z'imari z'ikoranabuhanga.

Muri izo ngamba harimo kunoza uburyo bwo kumenya no kugenzura umwirondoro w'abakiliya hifashishijwe ikoranabuhanga no kurushaho gukurikirana abatanga serivisi zo kwishyurana.

Banki Nkuru y'u Rwanda yasabye kandi abakoresha izi serivisi gukomeza kwitondera uburiganya n'ubujura, kuko uburyo bwo gushuka no kuyobya abakiliya bukomeza gukoreshwa kugira ngo bemere ibikorwa byo kohereza amafaranga mu buryo bw'uburiganya.

Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9,7%, aho inganda zaje ku isonga mu kugira uruhare muri iryo zamuka, zikurikirwa na serivisi.

BNR iteganya ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7,8% mu mwaka wa 2026.

Icyakora, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wakomeje kuba hejuru y'imbago BNR yifuza, kuko wari ku mpuzandengo ya 11,2% mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka.

Muri Kanama 2026, izamuka ry'ibiciro ryageze kuri 15,7%, ahanini bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa, ingufu n'ubwikorezi.

BNR iteganya ko izamuka ry'ibiciro rizaba ku mpuzandengo ya 13,9% mu 2026, mbere yo kugabanuka rikajya munsi ya 8%, ari yo mbago ntarengwa yo hejuru, mu gice cya kabiri cya 2027.

Urwego rw'imari na rwo rwakomeje gutera imbere, aho umutungo warwo wose wazamutseho hafi 23%, ugera kuri miliyari 17.500 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, mu gihe inguzanyo zageze kuri miliyari 7.000 Frw.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko ibikorwa by’uburiganya byagabanyutseho 30% mu mezi atandatu ya mbere ya 2026


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-mu-bigo-by-imari-bwagabanyutseho-30-ayagarujwe-aba-agatonyanga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *