Kuri iki cyumweru Tariki ya 4 Ukwakira 2026, ahagana ku i saa cyenda z'amanywa, Abana 2, uwitwa Byishimo w'Imyaka 14 y'Amavuko na Irabizi w'Imyaka 14 y'amavuko bo mu Murenge wa Ngamba, bamanutse bagiye kuvoma amazi mu rugabano rwa Kazirabonde ya Ngamba na Gishyeshye ya Rukoma, aho kuvoma babanza kujya kwidumbaguza mu mazi ari mu byobo by'ahacukurwaga Amabuye y'agaciro, uko bagiye bose nta wagarutse ari muzima, baguyemo barapfa.
Amakuru intyoza.com yamenye ni uko aba bana, bose ari abo mu Kagari ka Kazirabonde, bagiye ari batatu binjira mu cyobo cyuzuye amazi ari babiri, mugenzi wabo wasigaye i musozi niwe wabonye batagarutse yiruka ajya gutabaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Jean Damascene Mudahemuka yabwiye intyoza.com ko aba bana uko ari babiri bigaga mu rwunge rw'Amashuri/GS Masogwe. Avuga kandi ko Abaturage, inzego zitandukanye z'Ubuyobozi zirimo n'iz'Umutekano batabaye, abana bagakurwamo bapfuye, aho imirambo yabo yahise yoherezwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa Autopsy.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma ari naho hari ibi byobo byaguyemo abana, byahoze bicukurwamo amabuye y'agaciro n'abazwi ku izina ry'Abahebyi, yabwiye intyoza.com ko ibi byobo biri mu bisa n'imikoki y'imisozi ihuza Ngamba na Rukoma, ko aho baguye ari ku ruhande rwa Rukoma.
Turacyakurikirana ku kumenya niba koko aha hantu abana baguye ari ahacukurwaga n'abazwi ku izina ry'Abahebyi cyangwa se niba ari ahakorerwaga n'abantu cyangwa Kampuni bahashaka amabuye kuko bijya bibaho kenshi ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ko iyo hari impanuka ihabaye, hashakishwa uburyo abakabibajijwe babihunzwa bikitirirwa abahebyi kuko bo ntaho babarizwa, bitewe n'uko bakora ibitemewe.
Théogène Munyaneza
The post Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y'agaciro barapfa first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi-Rukoma: Abana 2 bagiye kwidumbaguza mu cyobo cyacukurwagamo amabuye y'agaciro barapfa appeared first on Intyoza.
Leave a Reply