Prime Insurance yiyemeje kurushaho kunoza serivisi mu cyumweru cyo gushimira abakiliya – #rwanda #RwOT

Written by

in

Muri iki cyumweru ngarukamwaka, Prime Insurance izasura bamwe mu bakiliya b'imena bamaze igihe bakorana, ibashimire uruhare bagira mu iterambere ryayo. Izanabashyikiriza impano, inazigenere abakiliya bazayisura ku cyicaro gikuru cyayo.

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yavuze ko iki cyumweru bagihariye kurushaho kwegera abakiliya babo.

Ati 'Iki cyumweru cyose twagihariye abakiliya bacu. Abakiliya bacu niyo mpamvu turi muri Prime Insurance, tubaha agaciro gakomeye cyane. Baduha uburyo bwo gukora ubucuruzi ariko natwe tukabafasha kurinda ibyabo, byaba ibintu cyangwa ubuzima. Kuba twizihiza abakiliya ni uko tubaha agaciro cyane. Ndagira ngo tumare iki cyumweru twizihiza umukiliya.'

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Basiinga Lollah, yavuze ko iki cyumweru ari umwanya wo gushimira abakiliya ku cyizere bakomeje kugirira iki kigo no kumva ibitekerezo byabo.

Ati 'Twabigize umwanya wihariye wo gushimira no gutega amatwi abagenerwabikorwa bacu mu nzego zose.'

Yagaragaje ko umubano wa Prime Insurance n'abakiliya bayo ushingiye ku kwizerana, ashimangira ko iki kigo kibaba hafi igihe bagize ibyago.

Ati 'Uyu munsi umubano wacu n'abakiliya ugeze ku rwego rwo kwizerana bikomeye kuko muri Prime Insurance, iyo umukiliya yagize ibyago ntituryama, tuba turi hafi ye tumufasha ibyo akeneye.'

Basiinga yavuze ko kunoza serivisi ari imwe mu ntego z'iki kigo, cyane cyane binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rituma abakiliya bazibona mu buryo bworoshye.

Yasobanuye ko bitakiri ngombwa ko umukiliya ajya ku cyicaro gikuru cyangwa ku mashami kugira ngo yishyure ubwishingizi bw'imodoka cyangwa ubundi, kuko ashobora kubikora yifashishije ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo korohereza abakiliya, Prime Insurance yavuguruye uburyo bwo gusaba serivisi kuri telefone, aho umukiliya akanda *177# agakurikiza amabwiriza.

Umukiliya mushya na we ashobora kwifashisha ubu buryo agasaba ubwishingizi akeneye, bitabaye ngombwa ko ajya ku ishami.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwa COGEAR Ltd. Ni ikigo gitanga ubwishingizi rusange, cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Cyanahawe icyemezo cy'ubuziranenge gitangwa n'Ikigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).

Kuri ubu, iki kigo gifite amashami arenga 60 n'abagihagarariye basaga 80 mu gihugu, mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.

Abakeneye serivisi cyangwa ibindi bisobanuro bashobora no guhamagara umurongo utishyurwa wa 1320.

Abakiliya ba Prime Insurance bishimiye uko bakirwa muri iki kigo cy’ubwishingizi

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yavuze ko iki cyumweru bagihariye kurushaho kwegera abakiliya babo

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Col (Rtd) Eugene Murashi Haguma, yagize umwanya wo kuganira n’abakiliya

Abakozi ba Prime Insurance biyemeje kurushaho kunoza serivisi mu cyumweru cyo gushimira abakiliya


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yiyemeje-kurushaho-kunoza-serivisi-mu-cyumweru-cyo-gushimira

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *