Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry'Igihugu ry'Abashumba b'Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.
Iri torero ryitabiriwe n'abashumba bakuru ndetse n'abandi bari mu nzego z'ubuyobozi bwa ADEPR, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka y'u Rwanda.
Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iri torero ryateguwe kugira ngo abaryitabiriye basobanukirwe neza ibyasenye u Rwanda n'Abanyarwanda, bityo bibafashe gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda.
Ati 'Iri torero ryateguwe hagamijwe gufasha abashumba n'abo bayobora kumenya amateka y'igihugu, bakamenya ibyasenye igihugu n'Abanyarwanda ndetse bikabafasha gufata ingamba zo kurwubaka no kururinda kugira ngo dufatanye kubaka u Rwanda twifuza.'
Yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe, kandi ko mu bayigizemo uruhare harimo n'abari abashumba muri ADEPR.
Ati 'Iyo tubonye ko abashumba ba ADPER bari mu batatiriye igihango cy'igihugu, igihango cy'Umunyarwanda, igihango cy'ijambo ry'Imana bagakora Jenoside bakica Abatutsi twahisemo kubambura inshingano zo kuba Abashumba mu itorero ryacu.'
Minisitiri Dr Bizimana yashimye uruhare ADEPR igira mu iterambere ry'igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuvuzi n'izindi gahunda zifasha imibereho myiza y'Abanyarwanda.
Yanashimye uburyo iri torero ryitwaye mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, agaragaza ko ryafashe imyanzuro ikomeye yo kwemera amakosa yakozwe na bamwe mu bari abayobozi baryo no kuyakosora.
Ati 'Ni mwebwe tubona mufite urugendo mwakoze kurusha andi madini n'amatorero. Ibyo mwabikoze mu bintu bigaragara binyuze mu kwinenga, kwigaya, kwiyemeza, gukosora no gufata inzira ikwiriye.'
Yakomeje ati 'Ntabwo mwagiye mu murongo wo gutsimbarara ngo aba bantu bamwe na bamwe barabasebya, babeshyera itorero, bararyikoma, bararihimbira, barakabya nk'uko tubibona mu madini amwe na mwe.'
Dr Bizimana yavuze ko ADEPR yicaye ikisuzuma, ikemera ko mu mateka yayo habayemo abashumba bakoze Jenoside, maze ifata umwanzuro wo kubambura ubushumba n'izindi nshingano kubera uruhare bayigizemo.
Amadini agihishira abagize uruhare muri Jenoside yaburiwe
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje ko hari amadini n'amatorero agihitamo kurengera bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, agamije kurinda isura yayo aho kwemera ibyakozwe no kugira uruhare mu kubikosora.
Yavuze ko aho kugira ngo ayo madini afashe abo bantu kwemera amakosa yabo no kugororoka, hari abayoboke bayo ifasha guhunga u Rwanda kugira ngo badakurikiranwa n'ubutabera.
Ati 'Hari amadini amwe n'amwe ahitamo kurengera abo bantu kubera ko asanga ishusho ry'iryo dini n'itorero ryanduye bagahitamo kumuhishira cyangwa kumuvana mu Rwanda bakamujyana kumuhisha mu kindi gihugu aho kugira ngo bamufashe nawe agororwe, agororoke, abe umuntu muzima.'
Mu kiganiro yatanze, Dr Bizimana yagarutse ku irondabwoko nk'imwe mu ntwaro zakoreshejwe mu gusenya Ubunyarwanda, uruhare amadini n'amatorero yabigizemo ndetse n'urwo akwiriye kugira muri iki gihe mu kubaka ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.





Leave a Reply