RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Agateganyo wa RTDA, Twagirimana Théoneste, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu ku wa 5 Ukwakira 2026.

Yasubizaga ikibazo kijyanye n'imihanda ya kaburimbo yangirika imaze igihe gito yubatswe, bigasaba kongera kuyitangaho amafaranga yo kuyisana, nyamara iba yarashowemo menshi mu iyubakwa ryayo.

Twagirimana yavuze ko isesengura bakoze ryagaragaje ko imihindagurikire y'ikirere iri mu mpamvu nyamukuru zituma imihanda yangirika vuba, kuko ishobora guteza ibiza birenze ibyari byarateganyijwe mu nyigo.

Ati 'Kuba umuhanda wakorwa ukangirika vuba akenshi twasanze biterwa n'imihindagurikire y'ikirere. Nko mu 2023 ni bwo twagize imihanda myinshi yangiritse. Byatewe n'uko ingano y'imvura n'imyuzure twagize byararenze ibyo twari twiteze dukora inyigo y'iyo mihanda.'

Yasobanuye ko ibyo byatumye RTDA ivugurura uburyo bwo gutegura inyigo z'imihanda n'ibipimo bigenderwaho mu kuyubaka, hagamijwe kongera ubushobozi bwayo bwo guhangana n'izo ngaruka.

Ati 'Hari umushinga twatangije witwa 'Developing Capacity for Climate Resilient Infrastructure'. Ni umushinga twakozemo ivugurura ry'uko imbata y'umuhanda yabaga ikoze n'ibigenderwaho, twushishanya ku buryo inyigo ziri gukorwa ubu ngubu ziri kugendera kuri ibyo bipimo bivuguruye.'

Yakomeje ati 'Ubu inyigo zose dukora tuzikora ku buryo bubasha kwihanganira imihindagurikire y'ikirere, ku buryo twizera ko icyo kibazo kitazongera kubaho.'

Gusana imihanda yangiritse biri mu bikorwa bisaba amikoro menshi mu Rwanda. Ikigo gishinzwe Imari yo Gusana Imihanda (RMF) kigenerwa ingengo y'imari na Leta, kikanashaka andi mafaranga mu bafatanyabikorwa. Icyakora, hari ubwo aboneka atagera ku akenewe mu bikorwa byo gusana imihanda buri mwaka.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, RMF yagenewe na Leta amafaranga arenga miliyari 52 Frw. Mu wa 2026/2027, iyo ngengo y'imari yazamutse igera kuri miliyari 98,4 Frw, ahanini bitewe n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere zangiza imihanda.

RTDA yavuguruye ibipimo byo kubaka imihanda mu gukumira iyangirika ryayo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtda-yavuguruye-ibipimo-byo-kubaka-imihanda-mu-gukumira-iyangirika-ryayo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *