Hagaragajwe ko kugorora abakoze ibyaha mu Rwanda bikwiye kujyana no kwita ku buzima bwabo bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yateguwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, ku bufatanye n'Intumwa z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi mu Rwanda. Yari agamije kurebera hamwe uburyo bwo kugorora abakoze ibyaha no kubafasha gusubira mu muryango nyarwanda.

Aya mahugurwa yabaye kuva ku wa 29 Nzeri kugeza ku wa 2 Ukwakira 2026, mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Yatanzwe n'impuguke zo muri Kaminuza yo mu Buhinde ya Rashtriya Raksha University (RRU), zasangije abayitabiriye ubunararibonye bw'igihugu cyabo mu kugorora abakoze ibyaha. Yanibanze ku gushimangira ubufatanye no kunoza imikorere y'inzego zigira uruhare muri iyo gahunda.

Kominiseri w'Agateganyo ushinzwe Igorora muri RCS, CSP Olive Mukantabana, yabwiye IGIHE ko aya mahugurwa yaje akenewe, kandi ko ubumenyi bayungukiyemo buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati 'Mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora dusanganwe inshingano zo kwakira uwakoze icyaha hakurikijwe icyemezo cy'urukiko. Ubumenyi twungutse harimo uburyo bwo kwakira no kwita kuri wa muntu hubahirizwa uburenganzira bwa muntu. Twasanze tugomba kongera ubumenyi kugira ngo tubashe kubagorora twitaye ku buzima bwo mu mutwe, tukajya tubaganiriza ku mpamvu zatumye bakora icyaha no kumenya uko bari babayeho.'

Yakomeje ati 'Nyuma y'aya masomo nahise mbona ko tugifite icyuho ku buzima bwo mu mutwe kuko turacyafite abafatanyabikorwa badahagije ku buryo abamaze kugororwa bazajya bataha twizeye ko bagororotse ku buryo batazasubira mu migirire bahozemo.'

CSP Mukantabana yavuze ko bazakomeza gushimangira imikoranire n'izindi nzego zakira abasoje ibihano byabo, kugira ngo zibafashe gusubira mu buzima busanzwe.

Yongeyeho ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo abakozi ba RCS bongererwe ubumenyi ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, bityo barusheho kubyitaho mu gukurikirana abagororwa.

Budengeri Boniface, umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu Bushinjacyaha Bukuru, na we witabiriye aya mahugurwa, yabwiye IGIHE ko yababereye ingirakamaro, ashingiye ku ruhare rw'Ubushinjacyaha mu kugeza abaregwa ibyaha imbere y'inkiko.

Ati 'Urugendo rw'ubutabera ntirurangirira mu bihano gusa, kuko hari abantu benshi bagwa mu byaha babitewe n'impamvu nyinshi zitandukanye. Hari ubwo wasangaga bamwe bazaga bakekwaho ibyaha kandi mu mutwe bitameze neza. Hakenewe kujya babanza kubirebaho, hakiyambazwa izindi nzego mu kubikemura.'

Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thaddée, yavuze ko guhuza inzego zifite aho zihuriye n'abajyanwa kugororwa bizafasha kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo.

Ati 'Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhugura inzego zose zigira aho zihurira n'abantu bajyanwa kugororwa, kuko muri uru rugendo rwose hagomba gusigasirwa uburenganzira bwa muntu, banategurirwa gusubizwa mu muryango nyarwanda. Kuba baragaragaje ko n'ikibazo cy'ubuzima bwo mu mutwe kigomba kwitabwaho ku bajyanwayo, ni urugendo twese tuzafatanyamo nta we usigaye.'

Tuyizere yagaragaje ko kuba hari abagororwa basoza ibihano byabo bakongera gukora ibyaha bikabasubiza mu bigo by'igorora, bishobora kugaragaza ko hari ibititaweho uko bikwiye mu rugendo rwabo rwo kugororwa.

Yanasabye umuryango nyarwanda kwimakaza uburere bwiza, kugira ngo hagabanyuke abishora mu byaha bikabaviramo kujyanwa kugororwa.

Aya mahugurwa yahurije hamwe abahagarariye Ingabo z'u Rwanda (RDF), Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igororamuco (NRS), Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha Bukuru, Ikigo cy'Igororamuco cya Gisirikare n'Ubushinjacyaha bwa Gisirikare.

Kominseri w'Agategenyo Ushinzwe Igorora mu Rwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Olive Mukantabana nyuma y'aya mahugurwa yagaragaje ko yaje akenewe, kandi ibyo bayigiyemo bigiye kubafasha byinshi mu kazi kabo ka buri munsi

Visi Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Tuyizere Thaddée yagaragaje ko guhuza inzego zifite aho zihuriye n'abajyanwa kugororwa bizafasha kurushaho kubahiriza uburenganzira bwa muntu

Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo aba EU na NCHR nabo bari mu bitabiriye aya mahugurwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ko-kugorora-abakoze-ibyaha-mu-rwanda-bikwiye-kujyana-no-kwita-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *