Taliki ya 28 Nzeri 2026 ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika mu kazi igihe kitazwi aba bayobozi.
IGIHE yamenye ko mu minsi yashize aba bayobozi banywereye mu rugo rw'umuturage barasinda bataha bwije, bageze mu isantere basanga hari akabari karimo gucuruza inzoga.
Babwiye nyirako ngo abahe ibihumbi 50Frw bayita amande, nyir'akabari abatse inyemezabwishyu barayimwima bahita bamushorera ngo bajye kumufungira mu kagari, bageze mu nzira yemeye kuyabaha ariko ntibamuha icyemezabwishyu.
Uwatanze amakuru ati 'Nyir'akabari yahamagaye umuntu ngo ayamuzanire, mu gihe bari bamutegereje yahise yiruka muri iryo joro agwa ku gishyitsi yangirika isura, uwari umuzaniye amafaranga ahageze aramubura, bahita bayamwambura bariruka, avuza induru abaturage baraza bashaka nyir'akabari bamusanga aho mu gishyitsi bahita bamujyana kumuvuza.”
Bwarakeye abaturage bagiye ku murenge kurega umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari na SEDO maze ubuyobozi bw'umurenge butangira kubikurikirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange Byicaza Jean Claude yemereye IGIHE aya makuru.
Ati “Ni byo abo bayobozi bahagaritswe by'agateganyo igihe kitazwi kugira ngo bakorweho iperereza ku byo bakekwaho bijyanye n'imyitwarire mibi birimo gusagarira umuturage bakamukomeretsa banamwaka amafaranga ntibamuha icyemezabwishyu.”
Ku bijyanye na serivisi zihabwa abaturage mu kagari mu gihe abazibahaga bahagaritswe, Byicaza yavuze ko umurenge ufite abakozi benshi.
Yavuze ko bagennye uburyo abaturage bahabwa serivisi gusa nk'akarere gafite abakozi mu nshingano na ko hari uburyo kari kubitegura.
Leave a Reply