Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026 ko ihindagurika ry'ibihe n'icyorezo cy'amatungo biri mu byatumye umukamo ugabanuka, cyane cyane mu mezi abiri ashize.
Yavuze ko icyo cyorezo cyamaze guhagarikwa, amasoko y'amatungo akaba yarafunguwe, mu gihe ibiciro by'ibiyakomokaho nk'inyama byatangiye kugabanuka.
Ati 'Turizera kandi ko amata na yo agiye kongera kuboneka kubera ko imvura yatangiye kugwa.'
Iki kibazo cy'amata cyari kimaze igihe kigaragara ku isoko. Mu ntangiriro za Nzeri, igenzura ryakozwe mu maduka icyenda yo mu bice bya Gishushu, Nyarutarama na Gisimenti ryasanze rimwe gusa ari ryo rifite amata. Inyange Industries na yo yari yatangaje ko impeshyi ndende yagabanyije cyane umukamo.
Aborozi bo mu bice bitandukanye na bo bagaragaje ko kubura amazi n'ubwatsi byagabanyije umusaruro. Umworozi wo muri Nyagatare yavuze ko amata yagurishaga ku munsi yagabanutse ava kuri litiro hafi 100 akajya munsi ya 20, mu gihe undi wo muri Gicumbi yavuze ko inka yatangaga litiro 10 yari isigaye itanga nka litiro ebyiri.
Mu ntangirizo z'ukwezi gushize, IGIHE yageze i Nyabugogo, isanga hari aho igiciro cy'ikarito y'amata ya Inyange cyageze ku 19.000 Frw ariko iyo abacuruzi babajijwe impamvu, basobanura ko amafaranga baranguriraho yiyongereye.
Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ubusanzwe bagurishaga abakiliya iyi karito ku 8500 Frw ariko ko byahindutse bitewe n'ababaranguza.
Iyo uzengurutse mu masoko atandukanye y'i Kigali, usanga ibiciro by'amata ya Inyange biri hejuru cyane mu maduka asanzwe, ariko muri 'Supermarkets' zimwe na zimwe biracyari ku 8500 Frw.

Leave a Reply