Hakwiye kuzaba n'izindi manza z'ubucuruzi – Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva ku bahombejwe n'inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubwo Minisitiri w'Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw'Imari, ku wa 2 Ukwakira 2026, Depite Mukabunani Christine yashimye ko inzego zitandukanye ziri kurwanya inzoga kuko zangiza ubuzima bw'abantu, ariko abaza ikizakorerwa abacuruzi baranguye batazi ko inganda zikora ibitujuje ubuziranenge.

Ati ''Habayemo ko inganda zakoze ibyo zitaherewe uruhushya. Ariko uriya muturage urangura, uriya mucuruzi ntabwo ibyo yabimenye. We yarakomeje ararangura abona ni bizinesi igenda, ajya muri banki asaba amafaranga kugira ngo akore bizinesi azajye ajya kurangura ku ruganda. […] Umuturage we yari yizeye ko ruriya ruganda rurimo gukora ibiri byo, nabwo ntiyamenye ko leta itarimo gukora ubugenzuzi.''

''Nta nubwo yamenye ko ruriya ruganda rurimo gukora ibitari byo. Yarakomeje yikorera bizinesi, ararangura aragurisha. Aho leta ibimenyeye ikoze igenzura igasanga harimo amakosa, irabihagarika. […] Uwo muturage leta ntacyo imugomba? Nta kintu iteganya kumufasha? Ko ahombye? Ko atazashobora kwishyura banki?''

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko ubu Leta iri kurega abakoze izo nzoga, ariko ko nyuma hakabaye habaho izindi manza z'ubucuruzi zubahiriza ibikubiye mu itegeko rirengera umuguzi, hakarenganurwa abo baranguraga izo nzoga.

Ati ''Umunyarwanda rero wagiye akarangura ku ruganda rurimo gukora ibyo rutemerewe, ngira ngo hari amategeko dufite […], itegeko dufite rirengera umuguzi rirahari. Iyo umuntu akugirishije ikintu kitujuje ubuziranenge bigenda bite? Amategeko ibyo arabiteganya.''

''[…] Icyo ntekereza rero gikwiye kuba, ni uko abo bantu twebwe leta turi kubarega kubera ko bakoze ibintu bigize icyaha byica abantu, ariko ngira ngo hakwiye kuzaba n'izindi manza z'ubucuruzi.''

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yavuze ko muri izo manza zindi ari bwo abaranguye izo nzoga bashobora kurega ba nyir'inganda babagurishije ibitujuje ubuziranenge, ariko ahamya ko kuba leta yashora amafaranga mu kurenganura abaguzi bahombejwe n'izo nzoga byo bitazigera bikunda.

Ingingo ya 67 y'Itegeko n ° 011/2026 ryo ku wa 26 Gashyantaree 2026 ryerekeye ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, ivuga ku makosa n'ibihano ku bikorwa bibangamiye umuguzi, iperereza, ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga n'ubw'uruhererekane.

Isonanura ibihano bihabwa ikigo cy'ubucuruzi gikoze kimwe mu bikorwa birimo gushyira mu masezerano ingingo zibangamira umuguzi, kugaragaza igicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo bubeshya cyangwa buyobya, kudaha amakuru yuzuye umuguzi ku gicuruzwa na serivisi, gukora imigenzereze idakwiye, ibeshya, irimo uburiganya, idashyira mu gaciro mu bikorwa by'ubucuruzi, no kutagaragaza igiciro.

Iyi ngingo kandi ivuga ibihano bihabwa ikigo cy'ubucuruzi kigaragaza igiciro kituzuye cyangwa kwaka igiciro kirenze icyanditse, kugurisha igicuruzwa cyakorewe mu ruganda kitagira ibikiranga, kwamamaza mu buryo bubeshya cyangwa buyobya, kwamamaza hagereranywa igicuruzwa cyangwa serivisi mu buryo butari bwo cyangwa buyobya, kwanga guhuza igicuruzwa n'ibisabwa cyangwa kwanga gusana igicuruzwa.

Hari kandi kwanga gusubiza amafaranga cyangwa kwanga guha umuguzi igicuruzwa gisimbura icya mbere cyangwa kwanga kugabanya igiciro ku gicuruzwa gifite inenge, kutubahiriza icyemezo cyafashwe n'Urwego Ngenzuramikorere, gukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga nta ruhushya cyangwa hatubahirijwe ibisabwa, kwerekana amakuru atari yo ku rubuga rwa interineti rucururizwaho cyangwa kwanga kuyakuraho.

Hari no kudatanga amakuru, gutanga amakuru atuzuye, gutanga amakuru atari ukuri mu gikorwa cy'iperereza, kubangamira cyangwa kugerageza kubangamira umukozi ushinzwe iperereza gukora inshingano ze, no gukora ubucuruzi bw'uruhererekane mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ikigo gikoze kimwe mu bivuzwe haruguru gihanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ingana n'ibihumbo 30 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari munsi ya miliyoni 2 Frw, kigahanishwa gutanga ihazabu y'ibihumbi 50 Frw ariko atarenga ibihumbi 100 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kangana na miliyoni 2 Frw ariko katarenze miliyoni 20 Frw.

Gihanishwa kandi ihazabu y'ibihumbi 200 Frw ariko atarenga ibihumbi 300 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari hejuru ya miliyoni 20 Frw ariko katarenze miliyari 1 Frw. Gihanishwa ihazabu y'ibihumbi 500 Frw iyo ari ikigo cy'ubucuruzi gifite agaciro k'ibyacurujwe mu mwaka ubanziriza uwo ikosa ryakozwemo kari hejuru ya miliyari 1 Frw.

Iyo mu gihe cy'imyaka ibiri ibarwa uhereye ku munsi ikigo cy'ubucuruzi cyakiriyeho inyandiko igica ihazabu bwa mbere, cyongeye gukora ikosa risa n'iryo cyakoze, ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi isanzwe yikuba kabiri. Iyo iryo kosa rikozwe bwa gatatu muri icyo gihe, ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi isanzwe yikuba kane.

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko abaranguraga ku nganda zafunzwe bakwiye kuzarega abakoraga izo nzoga bakabishyura igihombo babateje

Abadepite n’Abaswnateri bagejejweho gahunda ya Guverinoma mu rwego rw’imari


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakwiye-kuzaba-n-izindi-manza-z-ubucuruzi-minisitiri-w-intebe-dr-nsengiyumva-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *