Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yakuyeho urujijo ku ndirimbo ye Irya 4 by’umwihariko aho aririmba itegeko rya mbere n’irya kabiri.
Nyuma y’uko asohoye indirimbo Irya 4, aho iryo rya kane ari itegeko mu mategeko 10 agize iyi ndirimbo, benshi bayigiye bayisesengura uko babishaka, bamwe bavuga ko ari nziza abandi kabavuga ko nta kintu kirimo.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ni itegeko rya mbere n’irya kabiri aho aririmba ati “irya mbere iga kwigira bazanga, bitari ibyo natwe tuzakwanga. Irya kabiri iga kwigirira ibanga, burya na mukeba yakwatsa.”
Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yakuyeho urujijo ko itegeko rya mbere ritareba inzanga kimwe n’uko irya kabiri ritareba injajwa kuko nta muntu wakwigira icyo ari cyo.
Ati “Itegeko rya mbere ntabwo rireba inzanga. Ntabwo wasaba umuntu usanzwe uri bazanga kwiga kwigira inzaga.”
“Itegeko rya kabiri ntabwo rireba injajwa, ntabwo wasaba injajwa kugira ibanga.”
Irya 4 imaze iminsi itanu isohotse, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube.
Source : http://isimbi.rw/bruce-melodie-yakuyeho-urujijo.html
Leave a Reply