Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio z’Abaturage z’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushingana, Toni Ellen.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze muri iki gitondo cyo ku wa 1 Ukwakira 2026, Divin Uwayo yashyizeho amafoto ye amaze kwambika impeta y’urudashira Toni.
Mu butumwa bwaherekeje aya mafoto, Divin Uwayo yagize ati 'Uyu munsi twahisemo ubuziraherezo. Roho ebyiri, isezerano rimwe, urugendo rw’ubuzireherezo ruratangiye.”
Divin Uwayo yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles nyuma y’igihe bakundana ndetse bari mu myiteguro yo gukora ubukwe.
Divin Uwayo ni umuyobozi wa Radio z’Abaturage za RBA kuva mu Gushyingo 2024, ni nyuma y’imyaka ari umunyamakuru utara inkuru muri iki kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru.
Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-divin-uwayo-wa-rba-yambitse-impeta-umukunzi-we.html
Leave a Reply