Kaminuza y'u Rwanda ishaka kubaka hoteli i Huye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho mu nama ku ishoramari yiswe 'Huye Investment Forum', yabereye i Huye ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026. Yateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Huye n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abashoramari n'abahagarariye inzego za Leta, baganira ku mahirwe y'ishoramari ari muri aka karere, uko yabyazwa umusaruro n'uburyo bwo gukemura imbogamizi zikigaragara.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyi kaminuza iri mu myiteguro yo kubaka hoteli izaba irimo igice gitanga serivisi zo ku rwego rw'inyenyeri eshanu, zidasanzwe ziboneka mu Mujyi wa Huye.

Yasobanuye ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, UR izifashisha ibigo byayo bibiri, ari byo UR Holding na UR Engineering. Hoteli nimara kuzura, izashakirwa abashoramari bafite ubunararibonye mu micungire y'amahoteli, bayikoreshe.

Prof. Muganga yavuze ko iyi hoteli izubakwa ku butaka UR isanganywe i Taba mu Mujyi wa Huye. Yagaragaje ko umushinga ugamije kunganira amahoteli asanzwe muri uyu mujyi no gufasha kaminuza kubona serivisi z'amacumbi abashyitsi bayo bakenera.

Ati 'Igihe cyose, hari abashakashatsi bacu, abanyamahanga tuzana kwigisha hano mu Bitaro bya Kaminuza (CHUB) no mu zindi gahunda, baraza ugasanga rimwe na rimwe babuze amacumbi bifuza. Tuzayubaka duteza imbere umujyi ariko natwe twifasha.'

Yavuze ko bari mu nzira zo gusaba uruhushya rwo kubaka, kandi ko bifuza ko hoteli izaha amahitamo atandukanye abashyitsi, bitewe n'urwego rwa serivisi bakeneye.

Yagize ati 'Turashaka ko na wa mushyitsi ukomeye uje mu Karere ka Huye, wifuza kurara mu nyenyeri eshanu ntayibone ubu, noneho azayibona. N'uw'enye n'eshatu bikaba uko, ndetse turifuza no kuzubaka andi macumbi azwi nka 'apartments', yafasha abifuza gucumbika by'igihe kirekire barimo na ba bashakashatsi n'abarimu bacu b'abanyamahanga n'abandi.'

Prof. Muganga yagaragaje ko hari icyizere cy'uko aya macumbi azabona abayakenera, ashingiye ku kwiyongera kw'abanyeshuri, abarimu n'abandi bakozi ba kaminuza.

Yavuze ko Ishami rya UR rya Huye rifite abanyeshuri basaga ibihumbi 13 n'abakozi basaga 600. Hari gahunda yo kugeza abanyeshuri ku bihumbi 20 mu gihe kiri imbere, bikazajyana no kongera abakozi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimye uruhare UR yiyemeje kugira mu iterambere ry'Umujyi wa Huye, avuga ko iyo myumvire ikwiye no kuranga abandi bawukoreramo.

Ati 'Uyu ni umushinga mwiza uzaba unejeje, bambwiye ko izaba ifite ibyumba birenga 150. Ibyo twongeyeho ibyo dusanzwe dufite, bizatuma tuzamura urwego, kuko twajya twakira nk'inama y'abantu 500. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gufatanya nk'ibisanzwe, kugira ngo uwo mushinga ushyirwe mu bikorwa.'

Kayitesi yavuze ko Huye Investment Forum ari umwanya wo gushimangira ubufatanye hagati y'inzego za Leta, abashoramari n'abafatanyabikorwa mu iterambere rirambye.

Yagaragaje ko iyi nama ishobora kuba intangiriro y'imishinga minini izagirira akamaro Akarere ka Huye n'Intara y'Amajyepfo muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afurika, yavuze ko kugaragaza amahirwe y'ishoramari bigomba kujyana no kuyabyaza umusaruro, ndetse no gufasha abashoramari basanzwe kwagura ibikorwa byabo.

Ati 'Intego yacu ntabwo ari ukuvuga gusa ku mahirwe ahari ahubwo ni ukurebera hamwe uko yahinduka imishinga ifatika. Iterambere ry'ishoramari ntirishingira gusa ku gushaka abashoramari bashya, rigomba no gufasha abasanzwe bakorera hano gukura, kwagura ibikorwa byabo no kongera agaciro.'

Yashimye imishinga iri gushyirwa mu bikorwa i Huye, irimo iyubakwa ry'uruganda rw'imiti rwa LABOPHAR.

Huye Investment Forum yitabiriwe n'abantu basaga 500. Yagaragajwemo amahirwe y'ishoramari arimo ubuhinzi bwa kawa n'avoka, uburezi n'ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyi kaminuza iri mu myiteguro yo kubaka hoteli izaba irimo igice gitanga serivisi zo ku rwego rw'inyenyeri eshanu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-kaminuza-y-u-rwanda-ishaka-kubaka-hoteli

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *