Kuva 2021 kugera kuri uyu wa 30 Nzeri 2026, imyaka itanu irashize abatorewe kuba mu nshingano z'abagize Inama njyanama y'Akarere ka Kamonyi ari nabo bitoyemo Nyobozi bari kumwe bose mu nshingano nk'abajyanama. Ubwo kuri uyu wa Gatatu bari mu nama isanzwe ari nayo ya nyuma muri manda yabo, bagaragaje ko bishimira Gushyira hamwe, Ubufatanye byabaranze. Bavuga ko bishimira ko nta wabavuyemo ku bwo kunanirwa inshingano yatorewe.
Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka kamonyi wanashimiwe n'Abajyanama bagenzi be ku bwo kuba yarabayoboye muri iyi manda y'imyaka 5, bamushimiye ko yabayoboye neza, ko yayoboraga Inama zigusha ku ntego kandi agaharanira kudapfusha igihe ubusa.
Avuga ko urugendo rw'imyaka 5 rurimo byinshi byo kwishimira nk'Abajyanama ku musanzu wabo mu kubaka Igihugu, ariko kandi ko ibyo bakoze bitari gushoboka iyo badashyira hamwe. Ati' Imyaka 5 irashize!. Ikintu gikomeye twakwishimira ni imikoranire hagati yacu nk'abajyanama, Imikoranire na Nyobozi, Imikoranire n'izindi nzego zirimo n'Abaturage!, Byagenze neza nta byacitse byigeze biba, ni ibintu byo kwishimirwa cyane'.
Ku kuba nta gikuba, nta byacitse yagize, ati' Muri za Njyanama zindi hari aho byagiye bigaragara ku kugongana kw'Inzego zimwe na zimwe, Nyobozi bakagongana, Abajyanama hagati yabo hakaba hari ibibazo, Abakozi ugasanga ni rwaserera, Abajyanama hakaba abegura mu rugendo hagati bitewe no kunanirwa cyangwa se kunanizwa, ariko twebwe dusoje neza. Abagiye bagiye ku buryo busobanutse kuko hari uwazamuwe mu mirimo yindi, hari uwagiye gukomeza amashuri(PHD), hari uwagiye ku bwo kurangiza Manda ya PSF, mbese kuri twe nta kibi, nta byacitse muri twe, twakoreye hamwe nk'Abesamihigo'.
Abajyanama, bagarutse ku gusaba ko Leta yakwinjira mu buryo bufatika mu mikorere n'Imikoranire ya bugufi n'Ibitaro bya Remera Rukoma bisanzwe ari iby'Itorero EPR, bavuga ko iyo barebye imikorere yabyo, bigaragara ko byasigaye inyuma nyamara abo byitaho umunsi ku munsi ari Abanyarwanda Igihugu n'Ubuyobozi muri rusange bashinzwe kureberera.
Ati' Iyo urebye inyubako y'Ibitaro bya Remera Rukoma, ukareba imicungire yabyo, ukareba uko bikora, wagereranya n'ibi bitaro bya Leta by'amavuriro y'ikitegererezo, usanga bikeneye inkunga cyangwa se bikeneye ko Leta yabishyiramo inkunga y'imbaraga zikomeye, ikinjiramo'. Ibi bitaro biri mu gihombo cy'amamiriyoni, Perezida Nyoni Lambert yirinze kuvuga umubare.
Hanenzwe itangwa ry'amwe mu masoko usanga hari ibyirengagizwa bijyanye n'amategeko n'amabwiriza. Hagarukwa kandi kuri rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gutanga imodoka zikoreshwa by'umwihariko igihe Abajyanama bagiye mu baturage. Bavuga ko babazaniraga Imodoka zishaje, zituma ivumbi, abashoferi bambaye nabi, bafite impumuro mbi. Hifujwe ko ibyo ku bazagaruka muri manda itaha bakwiye Kubica.
Hagarutswe ku bizamini biherutse gukorwa ku myanya yo mu tugari, aho ubu Akagari kagizwe n'abakozi batatu. Havugwa ko muri ba Gitifu basanzwe b'Utugari hari 13 bagiye mu myanya mishya, ariko kandi havugwa ko hari utugari tutabonye ba Gitifu, aho hazasabwa ko ababishinzwe bakoresha ikizamini cyuzuza imyanya isigaye. Havuzwe kandi ko ikijyanye no gushyira mu myanya abatsinze buri wese akamenya aho yerekezwa biteganijwe mu kwezi kwa Cumi.
Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama icyuye Igihe, Atanga ubutumwa ku bazagira amahirwe yo kugaruka muri Manda itaha, ababwira ko bakwiye kuzirikana ko Gahunda nta yindi uretse gushyira Umuturage ku Isonga, Guharanira Iterambere, kugendera muri gahunda y'Igihugu ariko kandi bazirikana ko harangira manda ku rwego rw'Akarere katarangiye Manda y'Igihugu kuko kizahoraho, ko bityo no kugikorera bitagira igihe birangirira igihe cyose umuntu ari muzima.

Théogène Munyaneza
The post Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi: Abagize Inama njyanama barishimira ko nta gikuba cyacitse rwagati muri bo mu myaka 5 ishize appeared first on Intyoza.
Leave a Reply