Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo ivuga ko ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw'ihene enye(4). Muri aba uko ari 3 bafashwe barimo na nyiri izi hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Aba bagabo batatu bafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Mataba-Sud, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina, mu Karere ka Kamonyi, ubwo bari bashoreye ihene enye(4) bikekwa ko zari zibwe mu rugo rumwe.
Bafashwe bari kumwe na Munyanziza Faustin, nyiri izo hene, aho na we yahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare rwe muri iki gikorwa cyane ko amakuru y'ibanze agaragaza ko yagize uruhare mukiswe ubujura bw'izo hene. Polisi ikimara kubafata ihene zasubijwe mu rugo aho zari zibwe.
Abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina, aho Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye kubakurikirana kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki gikorwa kigayitse.
Munyanziza, ariwe nyiri izo hene yari yiyibishije avuga ko yari asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we, akaba yemera ko yari agiye kugurisha izo hene umugore we atabizi agamije kwihimura ku mugore we batari bameranye neza.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi avuga ko gusesagura umutungo w'urugo ari icyaha gihanwa n'amategeko, kandi ko amakimbirane hagati y'abashakanye atagomba kuba impamvu yo kwiyibisha, kwangiza, gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w'umuryango.
Yagize ati' Kugirana amakimbirane n'uwo mwashakanye cyangwa mubana ntibikwiye kuba impamvu yo gusesagura cyangwa gukoresha nabi umutungo w'urugo. Iyo hari ikibazo, abashakanye bakwiye kuganira no gushaka uburyo bwo kugikemura mu mahoro, aho kwihimura kuko umuti wo kwirinda amakimbirane ni ukwimakaza umuco w'ibiganiro mu muryango'.

Polisi, isaba abaturage kwirinda gukemura amakimbirane hakoreshejwe ibikorwa bishobora kuvamo ibyaha, ahubwo bakitabaza inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe gukemura ibibazo mu buryo bwubaka.
Théogène Munyaneza
The post Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw'ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi-Mugina: Abagabo bakekwaho ubujura bw'ihene barimo na nyirazo wa zigambaniye batawe muri yombi appeared first on Intyoza.
Leave a Reply