Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ari muri gahunda yo guhugura umubare munini w'urubyiruko mu bya gisirikare, hagamijwe kuzamura umubare w'abasirikare boherezwa mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni gahunda yitezweho kongera ingano y'amafaranga Perezida Félix Tshisekedi wa RDC aha Ndayishimiye buri kwezi kubera ko abasirikare b'u Burundi bamufasha guhangana n'ihuriro AFC/M23.

IGIHE yamenye amakuru ko Ndayishimiye ateganya gutangiza ibigo bitatu bizajya bitangirwamo imyitozo ya gisirikare ku rubyiruko, by'umwihariko Imbonerakure.

Ni ibigo bizitwa ko biha imyitozo Inkeragutabara (reserve), bizashyirwa i Rukoko muri Komini Bubanza, Intara ya Bujumbura; i Cankuzo muri Komini Cankuzo mu Ntara ya Buhumuza n'i Makamba muri Komini Makamba mu Ntara ya Burunga.

Ibyo bizaba byiyongera ku cya Kigarika giherereye muri Komini Ruyigi n'icya Nyaruhengeri kiri muri Komini Muyinga byombi byatangijwe muri uyu mwaka, mu Ntara ya Buhumuza.

Imbonerakure zirenga 600 ni zo zimaze guhugurirwa muri ibyo bigo bibiri byiswe ko bihugura abazaba Inkeragutabara. Amakuru avuga ko nyuma yo kurangiza imyitozo, zihita zoherezwa kurwana na AFC/M23.

Ni ibintu bituma umubare w'Abarundi bafasha ingabo za RDC wiyongera, kugira ngo Ndayishimiye abone amafaranga ahagije dore ko abarirwa 5000$ kuri buri murwanyi yohereza kuva mu 2023.

Ayo yiyongera ku 2000$ kuri buri musirikare yahawe muri Kanama 2023 ubwo amasezerano mu bya gisirikare hagati ye na Tshisekedi yasinywaga mu ibanga rikomeye ku buryo abasirikare bakuru mu Burundi batamenye icyabaye.

Ku rundi ruhande, umwiryane urakomeje mu gisirikare cy'u Burundi, aho bamwe batoroka abandi bakanga kujya ku rugamba ngo batahasiga ubuzima. Utuma Ndayishimiye yumva ko Imbonerakure ari zo zakora igisirikare neza kuko zo zumvira kandi zacengewe n'ingengabitekerezo y'ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Icyakora ntiharamenyekana umubare nyirizina w'abo Ndayishimiye ateganya kuzatoza muri iyo gahunda, bagashyirwa muri uwo mutwe witwa Inkeragutabara uzaba wiganjemo urubyiruko.

Iyi gahunda ihura n'amagambo Ndayishimiye yavugiye muri Stade Ingoma mu Ntara ya Gitega tariki ya 26 Kanama 2026, ahamya ko Imbonerakure zose ari abasirikare, abasirikare bakaba abakomando bose.

Mu binezaneza byinshi byakurikiye akararisi k'Imbonerakure, Ndayishimiye yagize ati 'Twari dukeneye ko Umurundi wese aba ingabo, none bigaragaye ko mu rubyaro rushyashya mwamaze kuba ingabo.'

Ku wa 22 Nzeri, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu ngabo z'u Burundi (J5), Brig Gen Pascal Bankuwabo, yateranyije inama y'ahoze mu gisirikare 150 baturutse muri Komini Ntahangwa, Mukaza na Mugere zo mu Ntara ya Bujumbura, abashishikariza gusubira mu gisirikare kugira ngo bajye gufasha bagenzi babo muri Kivu y'Amajyepfo.

Kubasubizamo na ko kujyanye na gahunda yo kongera umubare w'aboherezwa muri RDC kuko abasirikare basanzwe mu kazi bakomeje kwigumura, bagatoroka urugamba.

Ni gahunda iri kuba mu gihugu hose ariko abenshi mu bahoze mu gisirikare ntibabyumva neza ndetse banze gusubira mu gisirikare.

Igisirikare cy'u Burundi kimaze imyaka igera muri ine gitutumbamo umwuka mubi, aho abasirikare bakuru babanje gushwana na Ndayishimiye kubera amafaranga ahabwa na Tshisekedi akayarya wenyine, abari ku rugamba bagakomeza guhabwa ayo bagenerwaga batarajyayo.

Abagerageje kugaragaza ko batumva impamvu barwana muri RDC, benshi muri bo barafunzwe, abandi baricwa, mu gihe abatinye gusubirayo bahisemo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye.

Ndayishimiye yaryamye ku rwitwazo rwatumye Leta ya RDC idasenya FDLR

Perezida w'u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagaragaje ko aryamye ku rwitwazo rw'ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko butasenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR kuko abarwanyi bawo baba mu bice bigenzurwa na AFC/M23. Nyamara abarwanyi bamwe bitandukanyije na FDLR no mu bihe bya vuba bahamya ko abarwanyi bayo benshi bari mu ngabo za FARDC haba ku rugamba n'i Kinshasa.

 

Mu kiganiro yagiranye na Marc Perelman wa France 24 i New York ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye, Ndayishimiye yavuze ko atarabona impinduka zifatika nyuma y'aho u Rwanda na RDC bisinyiye amasezerano y'amahoro i Washington mu mwaka ushize.

Ndayishimiye yavuze ko mbere yo gusaba impande zihanganye guhagarika imirwano, ingabo z'u Rwanda zigomba kubanza gusubira inyuma kuko ngo zitigeze zisubira inyuma, avuga ko bishobora gutuma amakimbirane arushaho gukomera.

Yagaragaje ko kubera ko abarwanyi ba AFC/M23 ari Abanye-Congo, bakwiye gutangira gahunda yo kwihuriza mu kigo cyabugenewe, umutekano wabo ukarindwa, hanyuma bakumvikana na Leta ya RDC.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burundi, Dr. Bizimana Edouard, aherutse gutangariza ku rubuga X ko umutwe wa FDLR ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho rugamije guhisha impamvu nyakuri y'intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Icyo gihe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasubije ko biteye agahinda kuba igihugu kiyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kigaragaza ko umutwe w'abajenosideri nka FDLR utabaho.

Umunyamakuru yasabye Ndayishimiye kuvuga ku byatangajwe na Minisitiri Bizimana n'igisubizo cya Nduhungirehe, asubiza ati 'Ntekereza ko ikibazo cya FDLR kigenda kirushaho gusobanuka.'

Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yiyemeje gusenya FDLR, itangira gahunda yo gushaka aho abarwanyi b'uyu mutwe baherereye.

Yagize ati 'Guverinoma ya Congo yari yiyemeje mu masezerano ko FDLR igomba gusenywa, kandi yatangiye mbere na mbere kumenya aho FDLR iherereye.'

Ndayishimiye yavuze ko Leta ya RDC yamaze kumenya aho abarwanyi ba FDLR bari, aho ngo bamwe bari mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC, abandi bakaba bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23.

Yongeyeho ko Leta ya RDC yagaragaje gahunda yayo yo gusenya FDLR, iyigaragariza ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu karere. Ibyo abona ko bihamya ko Kinshasa ifite ubushake bwo gusenya uyu mutwe.

Gahunda Ndayishimiye avuga ni amasezerano FDLR yagiranye na Leta ya RDC agamije 'gusubiza mu buzima busanzwe' abarwanyi b'uyu mutwe. Yatewe utwatsi na Leta y'u Rwanda, igaragaza ko agamije kuyobya uburari no gutinza iyubahirizwa ry'amasezerano ya Washington.

U Rwanda rugaragaza ko FDLR ikibangamiye umutekano warwo, igikorana n'ingabo za RDC na Wazalendo mu gihe cy'imirwano kandi ko Kinshasa ikomeje kuyiha ubufasha burimo intwaro, amafaranga ndetse n'ibitunga abarwanyi bayo.

Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda na AFC/M23 byari kubanza gusenya FDLR mu bice ahamya ko bigenzura, ariko ngo ntibyakozwe. Yagaragaje ko ibi bituma atekereza ko hari amabanga ashobora kuba ari inyuma y'iyi ntambara.

Yagize ati 'Niba mbona u Rwanda ntacyo rukora kuri FDLR iri mu bice rugenzura, kuko ni rwo rwakabaye rwarayisenye mbere, kuri njye mbona hari indi gahunda ihishe.'

Uyu Mukuru w'Igihugu ntiyavuze ku kuba Leta ya RDC itaragabye ibitero ku barwanyi ba FDLR nk'uko amasezerano yasinywe tariki ya 27 Kamena 2025 abiteganya, keretse kwitsa gusa kuri gahunda u Rwanda rutemera.

Perezida w'u Burundi avuze aya magambo mu gihe u Rwanda rumaze igihe rusaba ko ikibazo cya FDLR gikemurwa nk'imwe mu ntambwe z'ibanze zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC n'akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

U Rwanda rugaragaza ko bitashoboka ko akarere kagira amahoro arambye mu gihe uyu mutwe ufite amateka yo guhungabanya umutekano w'abagatuye ukomeje kwidegembya mu burasirazuba bwa RDC.

U Burundi, nk'igihugu cyifatanya n'ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo na AFC/M23 mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, bushinjwa gukorana n'umutwe wa FDLR.

Mu kwikura muri iki kibazo, Ndayishimiye yatangaje ko mu bice ingabo z'u Burundi zikoreramo hataba abarwanyi ba FDLR kuko ngo ntizibabona, ati 'Buri wese arabizi, igihe cyose u Burundi bwafashe umurwanyi wa FDLR, yasubijwe mu Rwanda.'

Gusa nta gihe kizwi cyo mu butegetsi bwa Ndayishimiye u Burundi bwafashe abarwanyi ba FDLR ngo bubashyikirize u Rwanda, nubwo uyu Mukuru w'Igihugu avuga ko abifitiye ibimenyetso.

 

Source : https://rushyashya.net/ndayishimiye-arajwe-ishinga-no-kongera-interahamwe-ze-kugirango-amaronko-ya-kongo-yiyongere/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *