U Rwanda na Pakistan biri gutegura uko byafatanya mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yatangaje ko ibihugu byombi biri gukora ku masezerano y'ubufatanye mu by'indege (MoU) ashobora gutuma habaho uburyo bwo gutwara abantu n'ibicuruzwa mu buryo bworoshye hagati yabyo.

Byatangarijwe mu Ihuriro ry'abashoramari bo mu Rwanda na Pakistan (Rwanda-Pakistan Investment Forum) ryabereye i Kigali ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026.

Ati 'Turimo gukora ku masezerano y'ubufatanye mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere.'

Yagaragaje ko ubu bufatanye butagamije gufasha u Rwanda na Pakistan gusa, ahubwo buzanafasha guhuza amasoko manini yo muri Afurika no muri Aziya y'Epfo.

Ati 'RwandAir isanzwe ijya muri Qatar. Kuva muri Qatar kugera muri Pakistan ni amasaha abiri cyangwa atatu gusa. Kuki tutakomeza uwo murongo ukagera muri Pakistan?'

Yatanze urugero ku buryo indege z'ibigo nka Ethiopian Airlines zihuza Pakistan na Addis Ababa, hanyuma zikakomereza mu bindi bihugu bya Afurika, avuga ko uburyo nk'ubwo bushobora gutezwa imbere binyuze mu Rwanda.

Naeem yavuze ko amasezerano y'ubufatanye mu by'indege akiri mu biganiro kandi ko ashobora kurangira mu mezi make ari imbere cyangwa mu gihe kitarenze umwaka.

Iyi gahunda y'ingendo z'indege zitaziguye ije mu gihe u Rwanda na Pakistan bishaka kongera ubucuruzi n'ishoramari nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi muri iri huriro.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda w'u Rwanda, Antoine Kajangwe, na Naeem, agamije kongera korohereza ubucuruzi, guteza imbere ubufatanye hagati y'abikorera, imishinga ihuriweho ndetse n'imikoranire mu nzego zirimo inganda, ubuhinzi, ubukerarugendo n'ubwikorezi.

Naeem yashimangiye ko kongera ubufatanye mu ngendo z'indege bizafasha mu guteza imbere umubano w'ubucuruzi uri hagati y'ibihugu byombi, kuko bizorohereza abacuruzi, abashoramari n'abakerarugendo gusura u Rwanda na Pakistan.

U Rwanda ruri kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya, giteganyijwe kuzagira ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni 14, kikazaba inkingi y'iterambere mu bucuruzi, ubwikorezi bw'ibicuruzwa, ubukerarugendo n'ishoramari.

Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yabwiye abitabiriye iri huriro ko iki kibuga cy'indege riri mu mugambi mugari w'u Rwanda wo gukomeza kuba ihuriro ry'ubwikorezi mu karere.

Ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Pakistan bwageze kuri miliyoni 236 z'amadolari ya Amerika hagati ya 2023 na 2025, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo byarushaho guteza imbere ubucuruzi n'ishoramari.

U Rwanda na Pakistan kandi byagaragaje ko hari inzego zishobora kongerwamo imbaraga mu mikoranire y'ubucuruzi, zirimo inganda, ubuhinzi, ubuvuzi, ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ubukerarugendo, ubwubatsi n'ubwikorezi.

Naeem yavuze ko ibigo byo muri Pakistan bishishikajwe no gushora imari mu Rwanda ndetse no kurukoresha nk'ahantu ho gukorera ibikorwa bigana ku yandi masoko yo muri Afurika.

Ibihugu byombi kandi biri gushaka kongera ubucuruzi bujyanye n'ubuhinzi. Naeem yavuze ko Pakistan ishaka gutumiza mu Rwanda icyayi, ikawa, avoka, ibishyimbo, amashaza n'ibindi bihingwa bitandukanye.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yavuze ko ibihugu byombi biri gushaka uko byafatanya mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Pakistan byagiranye amasezerano yo guteza imbere ubucuruzi

Minisitiri Kajangwe aganiriza abitabiriye ihuriro ry’ishoramari hagati y’u Rwanda na Pakistan

Abashoramari 30 bo muri Pakistan bitabiriye ihuriro ryabahuje na bagenzi babo bo mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-pakistan-biri-gutegura-uko-byafatanya-mu-bijyanye-n-ubwikorezi-bwo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *