Ni igikorwa cyabaye ku wa 24 Nzeri 2026, cyitabirwa na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss.
'Shine Project' izageza muri 2031, igamije kurwanya no kurandura igwingira muri aka Karere.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi baganiriye na IGIHE bagaragaje ko kuba uyu mushinga warashyize uturima tw'igikoni ku biro by'Umurenge bizabafasha, kujya bamenya ubumenyi bukoreshwa mu buryo bworoshye.
Nzabonimpa Emmanuel, utuye mu Murenge wa Kimonyi, Akagari ka Buramira ho mu Mudugudu wa Kabaya ati 'Dufite ubutaka bwiza kandi bweramo ibihingwa byose, ariko imyumvire y'abaturage bamwe na bamwe ntidushishikariza kurya indyo yuzuye. Amasomo twigiye aha ku buryo akarima k'igikoni kadakenera ubukaka bunini, tugiye kugenda twigishe abaturage ko wahinga mu mufuka, ku buryo nta funguro rikwiriye kuburaho imboga.
Umuyobozi wa Yalla Yalla Group, Ndayizigiye Emmanuel yavuze ko nk'abantu bagize amahirwe yo kunguka ubumenyi ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere muri Israel mu 2012 bishimiye gukorana n'ambasade yayo mu gutanga umusanzu mu kugabanya igwingira.
Ati 'Ni byiza gukorana n'Ambasade ya Israel nk'ahantu twize, twungukiyeyo ubumenyi bwinshi ku buryo ho twasanze bo bakora ubuhinzi bugamije isoko, mu gihe wasangaga twebwe dukora ubuhinzi bugamije kurya gusa. Twiteguye gutanga umusanzu ku buryo ubumenyi twavanyeyo bubasha kugezwa ku baturage bo hasi no ku rwego rw'Igihugu.'
Gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2029 (NST2) igaragaza ko hazashyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi ku buryo igwingira ry'abana rizava kuri 33% rikagera kuri 15% mu gihugu.
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kayiranga Théobald, yavuze ko hari byinshi byakozwe kugira ngo bagabanye igwingira ku kigero cya 14.5% ndetse bizeye ko nibafatanya n'Ambasade ya Israel bazagera ku cyifuzo cy'Igihugu.
Ati 'Icyegeranyo cya DHS giheruka mu 2025 cyagaragaje ko turi kuri 31,9%, tuvuye kuri 45,4% twariho mu 2020, bivuze ko twagabanyijeho 14,5%, kandi twizeye ko ku bufatanye n'Ambasade ya Israel mu Rwanda mu 2029 tuzaba twarageze kuri 15% mu kugabanya igwingira.'
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko umushinga wa Shine Project bahisemo kuwujyana i Musanze nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bw'akarere bukabasaba gutanga umusanzu ku buhinzi buteye imbere.
Ati 'Uyu mushinga uri muri myinshi tuzakorana n'Akarere ka Musanze nka kamwe mu dufatwa nk'ikigega cy'Igihugu ku musaruro w'ibikomoka ku buhinzi, ariko kakirangwamo igwingira n'imirire mibi. Mu biganiro twagiranye n'ubuyobozi bw'Akarere batubwiye ko turamutse tubafashije bakabona ubumenyi bwa Israel ku bijyanye n'ubuhinzi buteye imbere byabafasha kurwanya igwingira.'
Akomeza avuga ko Israel ari igihugu gito ku Rwanda, gifite igice kinini cy'ubutayu ariko kubera ubuhinzi buteye imbere bukoresha ikoranabuhanga babashije kwihaza mu biribwa, ariho ahera ahamya ko abaturage nibabasha gushyira mu bikorwa ibyo bazigishwa muri uyu mushinga igwingira rizarwanywa byuzuye.
Yalla Yalla Group iri gufatanya n'Ambasade ya Israel mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga ifite abagoronome babyigikiye kandi babifitiye ubushobozi barenga 100, ku buryo bizeye ko bazafasha mu kwagura uyu mushinga ukava mu mirenge itanu y'Akarere ka Musanze wahereyemo ukagera mu mirenge yose 15 ikagize.

Leave a Reply