Umunyamakuru Murindahabi Irene, yavuze ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ubusobanuro bw’uko yagiye gucuruza Ishimwe Vestine muri Canada, umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo ni we watanze ikirego.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Ishimwe Vestine ashyize hanze inyandiko ikubiyemo ubuzima yabayemo nyuma yo gushakana na Ouédraogo.
Muri iyi nyandiko yavuze uburyo umugano we yamutandukanyije n’uwarebereraga inyungu zabo (MIE), ashaka ko atandukana n’umuvandimwe we, kuba yari afite undi muryango n’ibindi byinshi aho yerekanye ko yabaye mu buzima bugoye kugeza ahisemo guhunga.
Mu byavuzwe kuri iki kibazo, hari n’abagiye batunga agatoki Murindahabi Irene nyiri MIE yarebereraga inyungu za Vestine na Dorcas ariko bakaza gutandukana.
Hari abavuze ko ari we se w’umwana wa Vestine ndetse ari yo mpamvu Ouédraogo yasabye ko bapimisha DNA.
Ikibazo kiri hagati ya Murindahabi Irene na Idrissa Ouédraogo, cyashimangiwe n’uko Murindahabi Irene mu kiganiro The Choice Live yemeye ko yitabye RIB kandi arezwe na Ouédraogo.
Ati “Ni we wandeze rwose. Icyo bari bibagiwe ni uko ntamutwaye ahubwo twajyanye. Rwose yandetse kujya gucuruza umugore we.”
Yahishuye ko kandi ubwo bari bamaze gukora ibitaramo muri Canada, Vestine yamutakambiye amusaba ko yamusiga kugira ngo ubuzima bw’umwana atwite yizere ko azavuka atekanye.
Mu Kwakira 2026 nibwo Vestine na Dorcas baherekejwe na M Irene bahagurutse mu Rwanda bagiye Canada aho bakoreye ibitaramo bine.
M Irene na Kamikazi Dorcas baragarutse ariko Vestine we yasigayeyo, kugeza ubu na Dorcas yasubiyeyo amusangayo.
Source : http://isimbi.rw/umugabo-wa-vestine-yareze-murindahabi-irene-muri-rib.html
Leave a Reply