Pasiteri Mucuranyana n'itorero rye muri Amerika bakurikiranyweho kohereza mu Rwanda miliyoni 2$ – #rwanda #RwOT

Written by

in

Kugira ngo uru rubanza rwumvikane neza, rutangirira kuri Happy House Behavioral Health, ikigo cyatangaga serivisi zijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abantu babaswe n'ibiyobyabwenge.

Happy House yishyuzaga izo serivisi binyuze muri Arizona Health Care Cost Containment System (AHCCCS), ari yo gahunda ya Medicaid muri Arizona. Medicaid ni uburyo Leta ya Amerika yifashisha mu kwishyurira ubuvuzi abantu bujuje ibisabwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko hagati ya Kanama 2022 na Nyakanga 2023, Happy House yasabye AHCCCS kwishyura miliyoni zirenga 60$, ariko ko igice cy'izo nyemezabwishyu cyari gishingiye kuri serivisi zitigeze zitangwa cyangwa zatanzwe igice gusa.

Inyandiko y'urubanza ivuga kandi ko hari serivisi zishyujwe mu mazina y'abantu bari barapfuye, bari muri gereza cyangwa bari barwariye mu bitaro.

Abaregwa muri iyi dosiye barimo Desire Rusingizwa na Fabrice Mvuyekure. Ubushinjacyaha bushinja gukoresha Happy House muri ubwo buryo bwo kwishyuza Medicaid.

Uko itorero ryinjiye muri uru rubanza

Hope of Life International Church na Pasiteri Mucuranyana ntibaregwa kuba ari bo bohereje inyemezabwishyu z'ibinyoma muri Medicaid ahubwo uruhare rwabo mu rubanza rutangira ku mafaranga Happy House yabahaye nyuma yo kuyabona muri gahunda yayo y'ubuvuzi.

Inyandiko y'Ubushinjacyaha igaragaza ko ku wa 15 Kamena 2023, Happy House yahaye Hope of Life International Church sheki ya 500.000$.

Nyuma, ku wa 24 Nyakanga 2023, Happy House yahaye iri torero indi sheki ya miliyoni 5$. Bivuze ko amafaranga agaragazwa ko yageze ku itorero avuye muri Happy House angana na miliyoni 5,5$. Happy House yari kandi isanzwe ikodesha inyubako iri ku butaka bw'iri torero.

Ni aha Ubushinjacyaha buhera buvuga ko amafaranga avugwaho kuba yarabonetse binyuze mu buriganya bwa Medicaid yinjiye mu bikorwa by'itorero.

Miliyoni zisaga 2$ zoherejwe mu Rwanda

Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y'uko Hope of Life International Church yakiriye ayo mafaranga, igice cyayo cyatangiye kwimurirwa ahandi.

Mu Ukuboza 2023, iri torero ngo ryohereje 2.000.100$ ku kigo cyangwa urwego rwo mu Rwanda rutatangajwe izina. Hari n'andi 5.000$ yoherejwe ku kindi kigo cyangwa urwego rwo mu Rwanda.

Inyandiko y'urubanza ntivuga amazina y'ibigo cyangwa abantu bo mu Rwanda bakiriye ayo mafaranga, kandi nta makuru atangwa agaragaza icyo yari agenewe.

Ubushinjacyaha bugaragaza kandi ko mu mafaranga yakiriwe n'itorero, 804.817,66$ yagiye mu kugura umutungo i Tolleson muri Arizona, hakiyongeraho 100.000$ yatanzwe nk'amafaranga yo kwemeza ubwo bugure.

Muri Mutarama 2024, andi 100.000$ ngo yoherejwe kuri Edouard Nyandwi, na we uri mu baregwa muri uru rubanza.

Ni muri urwo ruhererekane rw'amafaranga Ubushinjacyaha bushingiraho bushinja Hope of Life International Church na Pasiteri Mucuranyana kunyereza cyangwa guhisha inkomoko y'amafaranga.

Hope of Life ikurikiranyweho ibyaha bitandatu byo kunyereza amafaranga ku rwego rwa kabiri, mu gihe Mucuranyana akurikiranyweho ibyaha bine. Happy House yo ikurikiranyweho ibyaha 51.

Itorero rivuga ko ryakiriye impano ritazi inkomoko yayo

Mucuranyana yahakanye ibyaha aregwa. Hope of Life International Church na yo ivuga ko miliyoni 5$ yakiriye yari impano, kandi ko yayemeye mu buryo busanzwe itazi ko amafaranga ashobora kuba yaraturutse mu bikorwa by'uburiganya.

Itorero ryavuze ko riregwa kunyereza amafaranga kubera kwakira impano yatanzwe n'ikigo cyari cyemewe kandi gisanzwe gikodesha inyubako ku mutungo waryo.

Iri torero risanzwe rikora ibikorwa by'ivugabutumwa mu Rwanda, Kenya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ahanini rikorera Abanyafurika y'Iburasirazuba baba muri Amerika.

Uru rubanza rurimo abantu n'ibigo 22, kandi benshi mu baregwa biteganyijwe ko bazahabwa gahunda yo kuburanishwa guhera ku wa 26 Mutarama 2027.

Leta ya Arizona iri kandi gushaka gufatira imitungo ifite agaciro ka miliyoni 62,47$ ifitanye isano n'uru rubanza.

Pasiteri Theodore Mucuranyana n’itorero rye bakurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-mucuranyana-n-itorero-rye-muri-amerika-bakurikiranyweho-kohereza-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *