Ibaruwa ifunguye ya Cristiano Ronaldo asezera mu ikipe y’igihugu #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo yamaze gusezera mu ikipe y’igihugu ya Portugal yari abereye kapiteni, ni nyuma y’imyaka 23 ayikinira.

Ronaldo ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Ugushyingo 2026 nibwo yasomye ibaruwa isezera mu ikipe y’igihugu yanditse nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri Nzeri 2026 ubwo yavaga mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ya Portugal kubera kutishimira uko yafatwaga, yavuze ko yari yateguye gusezera mu ikipe y’igihugu ariko bamusaba kuba aretse.

Mu mashusho ye ashyize ku mbuga nkoranyambaga asoma ibaruwa isezera mu ikipe y’igihugu, Cristiano yagize ati “Ku Banya-Portugal, umunsi wageze kuri njye wo gusubiza nimero karindwi nambaraga ku mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal. Sinigeze na rimwe numva ko ari njye gusa ikwiriye.'

'Mu myaka 23 ishize numvaga ko ari ishema n’inshingano zo kuyambara. Kuyambara neza nkayijyana muri stade zitandukanye ku Isi, byari agaciro gakomeye. Igihe cyageze ngo nhyitange ku hazaza.'

Uyu rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia yakomeje agira ati 'Si umwanzuro wari woroshye, kuko imyanzuro imwe n’imwe ntifatwa n’ubwonko gusa, ahubwo isaba umutima. Urugendo rwatangiye mu 2003 rwahinduye ubuzima bwanjye bwose. Ubu rugeze ku iherezo.'

'Iyo nsubije amaso inyuma ku byo nahuriye na byo mu Ikipe y’Igihugu, ntabwo mbona imikino gusa, ibitego, uduhigo cyangwa ibikombe, ahubwo mbona abantu, Abanya-Portugal bari hirya no hino ku Isi bumvaga ko bari hafi y’igihugu cyabo.'

'Mbona miliyoni z’abantu ntigeze mpura na bo, ariko babaye bamwe mu muryango wanjye kuko byarangiraga umupira w’amaguru urenze kuba umukino. Umupira w’amaguru ni abantu.'

Ku giti cye abona ntacyo atatanze ahubwo yanatanze ibirenze ibyo yari afite kandi igihe cyose yari yambaye umwenda wa Portugal byabaga bimuteye ishema.

Asezeye mu ikipe y’igihugu amaze kuyikinira imikino 234, atsinda ibitego 146, ari na we rukumbi wabikoze mu mateka ya ruhago.

Yayihesheje ibikombe bitatu birimo icy’u Burayi cya 2016, UEFA Nations League ya 2019 na 2025.

Asezeye nyuma yo gushyamirana n’umutoza we mu ikipe y’Igihugu ya Portugal, Jorge Jesus, ibyanatumye ava mu mwiherero, anafatirwa ibihano birimo guhagarikwa iminsi 30 no gutanga amande angana na 255€ bivuze 422,280 Frw.

Cristiano Ronaldo yasezeye mu ikipe y’igihugu

Source : http://isimbi.rw/ibaruwa-ifunguye-ya-cristiano-ronaldo-asezera-mu-ikipe-y-igihugu-14098.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *