Ntawurihunga Ildephonse yavuze ko kuba Ikigo Nderabuzima kiri kure bituma umurwayi ukeneye ubufasha bwihuse cyangwa ku muntu udafite ubushobozi bwo kubona amafaranga y'urugendo, nyamara bari barahawe ivuriro ribegereye.
Yagize ati 'Kugera ku Kigo Nderabuzima cya Nyagihanga biratugora kuko ni kure. Iyo ufite amafaranga ushobora kubona moto ikujyana, kumanuka ni ibihumbi bitanu ujya Ngarama gusa, iyo bwije ariyongera. N'abatayafite bagenda n'amaguru, ugasanga umuntu ashobora kumara amasaha abiri mu nzira ajya Nyagihanga cyangwa atatu ajya kwivuza i Ngarama.'
Ngendahimana Aloys avuga ko igihe babonaga ivuriro rya Gishikiri bumvaga ko ikibazo cyo gukora ingendo ndende bajya kwivuza kirangiye, ariko ibyishimo byabo ngo ntibyatinze.
Hodari Tuyizere asaba inzego bireba gushaka igisubizo kirambye, kugira ngo ivuriro rya Gishikiri ritange serivisi z'ubuvuzi ku buryo buhoraho kandi abaturage batongera gukora ingendo ndende.
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ikibazo cy'iri vuriro ritakora bakizi, ariko ko bari gushaka uburyo ryabona umuganga wigenga urikoresha kugira ngo abaturage babone serivisi hafi yabo.
Yagize ati 'Ikibazo turakizi, turimo gushakisha abaganga bigenga bashobora kurikoresha. Ariko mu gihe ritarongera gukora, abaturage bakomeza kwifashisha Ikigo Nderabuzima cya Nyagihanga kuko cyo gikora kandi gikora neza.'
Gasana yavuze ko hari gahunda yo kujya hoherezwa umuganga kuri iri vuriro rimwe cyangwa kabiri mu kwezi, akajya aha abaturage serivisi z'ubuvuzi zoroheje.
Yagize ati 'Hari n'uburyo twateganya bwo kujya twoherezayo umuganga rimwe cyangwa kabiri mu kwezi, akajya aha abaturage serivisi zoroheje, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.'
Minisiteri y'Ubuzima iherutse gutangaza ko hari amavuriro y'ibanze arenga 128 adakora kubera ibibazo bitandukanye birimo no kubura ba rwiyemezamirimo bayakoresha.

Leave a Reply