Amafoto y’ubukwe bwa Bob Pro n’umuhanzikazi Kelliah #rwanda #RwOT

Written by

in

Ndayambaje Emmanuel wamamaye nka Bob Pro mu gutunganya no gukora 'Mastering’ z’indirimbo z’abahanzi, yakoze ubukwe na Tuyizere Kelia [Kelliah].

Ni ubukwe bwabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, aho Bob Pro yasabye anakwa Kelliah maze banasezerana kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe bari bamaze mu munyenga w’urukundo.

Bob Pro yarambitse ibiganza ku ndirimbo nyinshi zakunzwe hano mu Rwanda nka 'Ndi Ready’ ya Kevin Kade, 'Gake Gake’ ya Bwiza, 'Eva’ ya Kitoko n’izindi.

Kelliah washakanye na Bob Pro ni umuhanzikazi nyarwanda uzwi nka 'Renge’, 'Mon Bébé’, 'Gitego’, 'Together’.

Bob Pro yakoze ubukwe na Kelliah

Kelliah umugore wa Bop Pro

Source : http://isimbi.rw/amafoto-yaranze-ubukwe-bwa-bob-pro.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *