Umuhanzikazi ukomoka muri Uganda, Sheebah Karungiye yahishuye ku nshuro ya mbere ajya mu rusengero yabikubitiewe bituma atongera kujya gusenga.
Ni mu butumwa burebure yanyijije ku rukuta rwe rwa X bwagarukaga ku buzima bwe no gusenga n’impamvu yabicitseho.
Ati “Uyu munsi, nagiye ku rusengero mbishaka ku nshuro ya mbere mu buzima bwanjye, navutse ndi umuyisilamu, ku nshuro ya mbere njya ku rusengero ndi umwana, narabikubitiwe. Sinigeze nsubirayo.”
Gusa yakomeje avuga ko yagiye ajya mu rusengero inshuro nyinshi ariko atagiye gusenga ahubwo ari ho yabonaga ubuhungiro.
Ati “Nagiye mu rusengero inshuro nyinshi ariko nko gushaka ubuhungiro atari ugusenga. Kuva ku myaka 14 ubwo ntari nzi aho ndi buryame cyangwa aho najya nkaba ntekanye, urusengero rwabaye ahantu ho kujya. Rimwe na rimwe nacungaga abandi basohotse mu rusengero nkahita ninjira, nkajya mu nguni nkaryamayo. Rimwe na rimwe najyagayo mpunga ubwana bwanjye, nkumva umuziki, nkashaka amahoro nkahumeka.”
Yavuze ko uko yumvaga Imana ari nako bimeze uyu munsi, ngo nubwo atajyaga gusenga ariko iyo asubije amaso inyuma abona icyo gihe cyose yabaga ari mu rusengero Imana yabaga iri kumwe na we.
Gusa ngo ejo hashize ku Cyumweru byari bitandukanye kuko “Nagiyeyo kuko nashakaga kuba ndi ahantu nigeze kujya mpahungira ngo mbone umutekano, kuri iyi nshuro ni ugushimira Imana.”
“Uyu mwaka yarandinze mu buzima, urupfu, yasubije amasengesho na buri kimwe Imana yampaye na mbere y’uko menya ko mbikwiriye. Nashakaga kuvuga ngo warakoze.”
Sheebah Karungi yemeje ko yahisemo kujya gusengera mu rusengero rwa Pastor Wilson Bugembe kubera ko yiyumvamo ko hari umubano afitanye n’Imana kuko yagiye amusengera iwe mu rugo no mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe ari n’aho yagiye yiyumvamo hari imbaraga z’umwuka afite.
Kubona abantu bateraniye hamwe barimo basingiza Imana, bafite icyizere byari byiza, niyumvise neza kandi ko ntacyahindutse kuri we akiri wa wundi ariko akunda Imana.
Source : http://isimbi.rw/sheebah-karungi-yahishuye-uko-yagiye-gusenga-akabikubitirwa.html
Leave a Reply