Ikipe y’igihungu ya Handball y’abatarengeje imyaka 18, yageze muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye Igikombe cya Afurika cya 22 (Africa Men’s Youth Championship).
Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2026, nibwo iyi kipe yageze muri iki gihugu aho bagiye gukina iki gikombe kizatangira ejo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026.
Iki Gikombe kikaba kizaba guhera tariki ya 15 kugeza 22 Nzeri 2026, u Rwanda rukaba ruri mu itsinda C aho ruri kumwe na Marocco na Libya.
Aba bakinnyi b’umutoza Bagirishya Anaclet bagiye gutangira irushanwa mu gihe bakuru babo batarengeje imyaka 20 bo bitagenze neza mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje 20 cyari kimaze iminsi kibera Côte d’Ivoire.
Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina ejo ku wa Kabiri na Maroc saa 19h00′ ni mu gihe ku wa Gatatu saa 17h00′ ruzakina na Libya.
Source : http://isimbi.rw/ingimbi-z-u-rwanda-zageze-muri-cote-d-ivoire.html
Leave a Reply