Ibi byabaye mu rukerera, mu masaha ashyira saa Cyenda, mu Murenge wa Nyamyumba, ku cyicaro cy'Inganji SACCO Rubavu, Ishami rya Nyamyumba.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko uyu musore yarashwe n'ushinzwe kurinda Umurenge SACCO.
Ati 'Ni byo koko ushinzwe kurinda umutekano ku nzu ikoreramo Sacco yarashe umusore utaramenyekana imyirondoro wuriraga igipangu cyayo. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane imitere y'iki kibazo, amakuru arambuye azagaragazwa n'ibizava mu iperereza.'
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.
Leave a Reply