Abarenga 1.000 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye ntibazahabwa andi mahirwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubwo hatangazwaga amanota y'abanyeshuri 108.405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko aba bantu bari bazi ibyo bakora.

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, umwaka wa 2025/2026, abanyeshuri barenga 7.100 barakopejwe ariko iperereza ryagaragaje ko bakopejwe n'abantu bakuru.

Abakekwaho gukopeza aba banyeshuri barimo abayobozi bo mu nzego z'ibanze batawe muri yombi, ubu bakaba bakurikiranywe n'ubutabera mu gihe iperereza rikomeje.

Mu gihe iperereza ryari rikomeje, hafashwe icyemezo cyo guha aba banyeshuri andi mahirwe, basubiramo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026.

Kuri uyu wa 11 Nzeri, amanota y'abasubiyemo ibizamini bya Leta nyuma y'aho bigaragaye ko bakopejwe, yasohotse, bivuze ko bafite iminsi mike yo kwitegura gusubira ku ishuri.

Minisitiri Nsengimana yabajijwe niba abakopeye ubwo bakoraga ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bazahabwa andi mahirwe nk'abo mu mashuri abanza, asubiza ko batazabona ayo mahirwe.

Yasobanuye ko abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bari bato, bitandukanye n'abo mu mashuri yisumbuye kubera ko bo nta babibakoresheje.

Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.'

Minisitiri Nsengimana Joseph yagaragaje ko abakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bari bazi ibyo bakora


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1000-bakopeye-ibizamini-bya-leta-bisoza-ayisumbuye-ntibazahabwa-andi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *