Aba basohowe mu nzu ku wa 21 Kanama 2026 ni abo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.
Barimo abana, abakazana, abuzukuru ba Dusabemungu Céléstin ufungiye mu Igororero rya Muhanga kuva mu mwaka wa 2010.
Dusabimungu Célèstin yaguze isambu na Nkeramihigo Théogène amafaranga ibihumbi 120 Frw mu mwaka wa 1995.
Mu mwaka wa 1996 Nkeramihigo yareze Dusabemungu bari baraguze isambu maze hafatwa icyemezo ko Dusabemungu asubiza isambu Nkeramihigo na ho Nkeramihigo agusubiza amafaranga Dusabimungu akanashyiraho indishyi z'amafaranga ibihumbi 220 Frw.
Umwe mu bagize umuryango wasohowe hanze uri no kuba hanze witwa Twagirimana Justin, avuga ko Nkeramihigo atigeze aha amafaranga se ari we Dusabemungu.
Yagize ati “Mu 2015 twongeye kumva ko haje icyemezo cy'Akarere ka Muhanga kagiranye n'uwagurishije aho bumvikanye, uwaguze adahari tubibajije batubwira kubitambamira maze bemeza ko ku cyemezo cyafashwe hatewe kashi mpuruza kubitambamira bitashoboka maze turarega mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga binagendanye n'imitungo yacu yarimo, tukaba twari dufite inama ntegurarubanza 01/04/2027 kandi twaregeye imitungo yacu yashyizwe muri iyo sambu. Gusa twasobanuye ko ibintu bikiri mu manza ariko babirenzeho”
Twagirimana akomeza avuga ko umuryango we nta bushobozi ufite bityo bamaze iminsi itatu baba hanze ndetse n'ibintu byabo biri kwangirika, bagasaba ko basubira mu nzu zabo maze hagategerezwa icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kizafatwa.
Yagize ati “Bavuga ko twanze amafaranga kandi ntayo baduhaye ibintu byacu birimo akarengane”
Umuhesha w'inkiko w'umwuga ari we Me Udahemuka Ephrem yemera ko bagiye muri iyi miryango bikurikije amategeko kuko Dusabemungu yareze Nkeramihigo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga maze Dusabemungu (Uhagarariye imiryango yasohowe mu nzu) aratsindwa maze akomereza mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza na ho baratsindwa.
Me Udahemuka ati “Iyo miryango twarayegereye tubabwira ko bagomba gutanga ubutaka bw'abandi nabo bavuga ko babizi ko batsinzwe gusa banga kubuvamo ndetse twarabandikiye tubasaba kubuvamo tumenyesha akagari,umurenge, Akarere ka Muhanga na Polisi twarabahendahenze baranga kandi ibyo twakoze byo kubakura mu isambu bikurikije amategeko”
Me Udahemuka akomeza avuga ko Nkeramihigo yagombaga guhabwa isambu na we agatanga amafaranga kandi amafaranga bayabahaye barayanga. Yavuze ko igihe cyose bazayashakira bayahabwa kandi kurangiza urubanza rwabaye itegeko ari uburyo bwo gutanga ubutabera kandi icyo bakoze ari ugutanga ubutaka buhabwa uwabutsindiye.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye IGIHE ko iki kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana.
Yagize ati “Kuba umutungo wabo watejwe cyamunara birashoboka ko atari wo wonyine bafite gusa niba ibyakozwe bikurikije amategeko ntacyo twarenzeho ariko niba nta bushobozi bafite turabafasha nk'uko twafasha abandi bose batishoboye”

Leave a Reply