Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 20 Kanama 2026.
Muri Nzeri 2022, Minisiteri y'Uburezi yashyizeho amabwiriza agena imisanzu y'ababyeyi mu mashuri y'inshuke, abanza n'ayisumbuye, yatangiye gukurikizwa mu mwaka w'amashuri wa 2022/23.
Ni amabwiriza yagennye ingano y'amafaranga y'ishuri ahuriweho mu mashuri ya Leta yose n'afatanya na Leta ku bw'amasezerano.
Agaragaza ko ibikoresho nkenerwa ku mashuri acumbikira abanyeshuri birimo umwambaro w'ishuri, ibikoresho by'isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa n'inzitiramubu ababyeyi bagomba kugura.
Muri urwo rutonde nta bindi bikoresho ibigo byemerewe kongeramo kandi ababyeyi bafite uburenganzira busesuye bwo kubigurira ahantu bashaka hashingiwe ku miterere ikigo cyagennye noneho abana bakabijyana cyangwa bagahitamo kubigurira ku kigo ariko atari itegeko.
Mu buryo bunyuranye n'ubwo, ibigo bimwe byinjiye mu bucuruzi bw'ibi bikoresho, ndetse kubihagurira bibigira itegeko, nubwo usanga ibiciro byabyo bihanitse.
Urugero, mu kigo cy'ishuri kimwe cy'i Rwamagana umuti w'isabune ugura 1.500 Frw ku isoko, abanyeshuri bategekwa kuwugura 2.000 Frw.
Dr. Mbarushimana yasobanuye ko abayobozi b'ibigo by'amashuri ubundi batemerewe gushyiraho ibiciro uko bishakiye, ahubwo ko ibyemezo bijyanye n'inyongera z'amafaranga bigomba kunyuzwa mu nama z'ababyeyi cyangwa muri Minisiteri y'Uburezi.
Ati 'Iyo hari ikintu kijyanye no kongera amafaranga, binyuzwa mu nama y'ababyeyi, kandi iyo ishuri rigize icyo rishaka kongeraho mu buryo budasanzwe, Minisiteri y'Uburezi igomba kubitangaho umurongo ikariha n'uburenganzira.'
Yongeyeho ko aya mabwiriza azongera akagezwa ku bigo by'amashuri mu rwego rwo gukebura ibyagiye biyarengaho.
Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi ko ibindi bikorwa nk'ubwubatsi bw'inzitiro z'ibigo, kugura imodoka n'ibindi bidafite aho bihuriye n'uburezi bitagomba kwishyurwa mu mafaranga basabwa gutanga ku bigo by'amashuri, mu rwego rwo kubarinda kuremerwa n'umusanzu wabo.
Kugeza ubu, mu Rwanda hari ibigo by'amashuri 4.996, birimo ibirenga 2.000 bifatanya na Leta ku bw'amasezerano n'ibindi birenga 1.500 bya Leta byuzuye hamwe n'ibirenga 1.300 byigenga.

Leave a Reply