Impuzamashyirahamye y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yanze ubusabe bwa APR FC yari yasabye ko umukino wayo ubanza na Aigles du Congo utazabera muri DR Congo ukaba wabera mu kindi gihugu bitewe n’icyocorezo cya Ebola kiri muri iki gihugu n’umutekano muke.
Mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, APR FC yatomboye kuzahura na Aigles du Congo aho umukino ubanza ugomba kuzabera muri DR Congo tariki ya 5 Nzeri 2026.
APR FC binyuze muri FERWAFA ikaba yari yandikiye CAF isaba ko umukino ubanza wazabera ahandi hatari muri DR Congo byanaba ngombwa n’uwo kwishyura ntuzabere mu Rwanda.
Impamvu APR FC yashingiye ku kuba muri iki gihugu harimo icyorezo cya Ebola ndetse hakaba hari n’umutekano muke kubera intambara iri muri iki gihugu n’umubano w’ibihugu byombi ukaba utameze neza.
Ubwo yari amaze gukina na Etincelles FC, umutoza wa APR FC, Talib yavuze ko batiteguye kujya gukina muri Congo kuko batashyira abakinnyi babo mu kaga.
Ati “Nk’uko mubizi muri Congo hari Ebola. Ejo nabonye kuri tekeviziyo ko mu mujyi umwe hari abarwayi ibihumbi 4000. Twebwe rero ntabwo twashyira abakinnyi bacu mu kaga. Ntidushobora kujya mu gihugu kirimo indwara ishobora kuduteza ibibazo by’ubuzima.”
“Ikindi kandi hari intambara. Turimo kurebera hamwe na CAF ko twakinira ku kibuga kitabogamye ariko tuzageragereza amahirwe. Dufite ubushake kandi turiteguye.”
Kuri ubu APR FC, ISIMBI yamenye amakuru ko yamaze gusubizwa na CAF ko bitakunda igomba kujya gukina muri Congo.
Haribazwa niba izajyayo cyangwa izakomeza icyemezo cyayo igaterwa mpaga maze ikazakira umukino wo kwishyura i Kigali.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-iremera-guterwa-mpaga-muri-champions-league-ko-caf-yateye-utwatsi.html
Leave a Reply