Umuririmbyi Uwera Sanyu Sarah wo muri Korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ko umuntu uri mu bihe bikomeye atagomba gucika intege, ahubwo akomeza kwizera ko Imana ishobora kumufasha no kumukura mu bibazo arimo.
Uwera Sanyu Sarah yabigarutseho ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Isimbi, asobanura ubutumwa yaha umuntu umaze igihe ategereje isezerano ry’Imana, ariko akaba afite ibikomere cyangwa umutwaro uremereye umutima.
Yavuze ko rimwe na rimwe bitoroshye kubona amagambo ahagije yo gukomeza umuntu uri mu bibazo, kuko buri wese agira ibigeragezo bye.
Ati “Kuba Imana yaragushyize ku isi akaba ubabaye ntabwo ariko wagenewe ibyo bibi kandi buriya twese tubinyuramo kuko nshobora kuba mfite ikigeragezo cyanjye na runaka afite icye ariko ukabicamo kigashira ariko umuntu ubishobora wenyine ni Imana kuko umuntu yakubwira ngo 'Komera’ ,’Ihangane’ ariko ntacyo bivuze ku muntu uri mu bibazo ahubwo hari ukuntu nayo yongera ibikomere .”
'Icyo namusaba ni uko yakomeza kwizera Imana. Iyo uje ahantu hari ivugabutumwa, hari ukuntu bifasha umuntu wacitse intege binyuze mu ndirimbo, mu buhamya bw’abandi cyangwa mu Ijambo ry’Imana.'
Uyu muririmbyi yavuze ko indirimbo, ubuhamya n’ubutumwa bw’Imana bishobora guhindura umutima w’umuntu wari ugeze ahantu h’umwijima, bikamugarurira icyizere n’imbaraga zo gukomeza.
Yatanze urugero ku bantu bazitabira igitaramo cyabo kizabera muri BK Arena, avuga ko umuntu ashobora kuhagera afite ikibazo kimuremereye, ariko akahabonera igisubizo atari yiteze.
Ati: 'Hari umuntu ako kanya ushobora guhita akira ari igitangaza Imana yaba yaragennye ko azakirira muri BK Arena, kuko ntituzi aho Imana ikorera.'
Ubu butumwa buje mu gihe Korali abarizwamo ya Ambassadors of Christ iri kwitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 30 imaze ikora umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Iki gitaramo giteganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2026, kikazabera muri BK Arena .
Source : http://isimbi.rw/kuba-uri-ku-isi-ubabaye-si-uko-aribyo-wagenewe-ihumure-rya-sarah-sanyu-wa.html
Leave a Reply