Benshi baraye batunguwe no kubona rutahizamu wa APR FC, Amani Michel atsinda igitego aho kukishimira ahubwo akarira.
Hari mu mukino wa gicuti ikipe ye yaraye itsinzemo Al Merreikh SC 3-0, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve watsinze igitego cya mbere ku mupira mwiza yari ahawe na Mamadou Traore.
Ubwo yari atsinze igitego, arimo kukishimira amarira yashotse abari muri Stade bibaza uko bigenze, impamvu itumye arira niba hari ikibazo afite cyangwa se niba ari ibyishimo.
Mu makuru ISIMBI yagerageje gushaka, yamenye ko Amani Michel w’imyaka 27 ukina asatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso, atari mu bihe byiza muri iyi minsi itambutse.
Si ikindi kibazo ahubwo ni uko yabonaga imikino ibaye myinshi atarabasha gutsindira APR FC, kikaba cyari igitego cye cya mbere yari atsinze.
Ikindi ni uko uyu mukinnyi ukomoka muri Côte d’Ivoire, yabonaga arimo agenda atakaza umwanya mu ikipe ya mbere bikamuhangayikisha kurushaho.
Yasaga n’uwamaze gushyirwa mu ikipe ya kabiri guhera ku mukino batsinzemo Etincelles FC 2-1, Talib Abderrahman yabanjemo ikipe ya kabiri na we amubanzamo, ku mukino wa Mathare United abanzamo ikipe ye ya mbere Amani Michel abanza ku ntebe y’abasimbura, umukino wa Sunrise FC ibatsinda 1-0 yabanjemo ikipe ya kabiri ari yo Michel yari arimo.
Ejo hashize kuri Al Merreikh SC yabanjemo ikipe afata nk’iya mbere maze Amani Michel yisangamo.
Amani Michel wabonaga arimo kujya mu cyiciro avuga konatabarizwamo kuko ikipe yamuzaniye gutsinda ntatsinde, nyuma yo gutsinda igitego cye cya mbere byamurenze, yibuka ibyo byose niko gusuka amarira kuko igitutu gisa n’ikimugabanutseho.
Source : http://isimbi.rw/impamvu-rutahizamu-wa-apr-fc-amani-michel-yasutse-amarira-amafoto.html
Leave a Reply