Ni ikihe gihugu kizigerekaho umuvumo wa FDLR ikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside? – #rwanda #RwOT

Written by

in

RDC imaze iminsi ivuga ko yagiranye ibiganiro n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ngo urambike intwaro hasi ariko banze gusubizwa mu Rwanda. Kugeza ubu, Kinshasa ntiratangaza izina ry'icyo gihugu.

Kuba icyo gihugu cyaragizwe ibanga bituma hibazwa igihugu cyiteguye kwakira abantu bateje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30 mu karere k'Ibiyaga Bigari.

FDLR, umutwe w'iterabwoba washinze imizi mu Burasirazuba bwa RDC, uteje akaga gakomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari aho u Rwanda ruherereye. Mu myaka myinshi ishize, umuryango mpuzamahanga wagiye upfobya uburemere bw'ikibazo FDLR iteye u Rwanda, abasivili bo muri Congo ndetse n'umutekano w'akarere.

Uyu mutwe washinzwe na bamwe mu bari mu ngabo za Ex-FAR n'Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Bakongeje mu Burasirazuba bwa RDC ingengabitekerezo y'urwango n'ubugizi bwa nabi, zagize uruhare mu gukomeza ihohoterwa ryibasiye icyo gice cy'igihugu.

Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono mu Ukuboza 2025 asaba ko gahunda yo gusenya FDLR yihutishwa. Nyuma ariko RDC yatangaje kandi igeza ku bihugu byinshi igitekerezo cyo kuba FDLR yakwamburwa intwaro ku bushake, ariko u Rwanda rubyamaganira kure kuko binyuranyije n'amasezerano ibihugu byasinyiye i Washington.

Minisitiri wa Congo ushinzwe Ubufatanye mu Karere, Floribert Anzuluni, yavuze ko ibiganiro n'igihugu gishobora kwakira abo muri FDLR bamaze kwamburwa intwaro bigeze kure.

Anzuluni yabwiye RFI ati 'Hari igihugu kimwe cyamaze gutanga uburenganzira bwacyo.' Yongeyeho ko Kinshasa izatangaza icyo gihugu ku mugaragaro vuba.

RDC mu buryo busa no kwiyeruruta ivuga ko abagize FDLR bazabanza kurambika intwaro, abazemera gusubira mu Rwanda bazacyurwa, naho abatazashaka cyangwa abatazashobora gusubirayo bagahabwa amahirwe yo kwimurirwa mu gihugu kimwe cyangwa byinshi.

Ariko igihugu icyo ari cyo cyose cyakwemera kwakira abagize FDLR gisabwa kubanza gusuzuma neza amateka y'abantu kigiye kwakira.

FDLR ntabwo ari itsinda risanzwe ry'impunzi rishaka aho gutura. Ntabwo kandi ari abasirikare b'abanyamahanga bageze mu zabukuru basanzwe bakorera mu mashyamba ya Congo. Amateka yayo ntashobora gutandukanywa n'uruhare bamwe mu bayigize bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ibikorwa by'iterabwoba bya FDLR mu myaka itandukanye byagize ingaruka ku bice by'Iburengerazuba n'Amajyaruguru. Uburasirazuba bwa RDC bwahindutse indiri ya FDLR, aho ishakira abarwanyi bashya bakoreshwa mu ntambara FARDC ihanganyemo na AFC/M23 no mu bikorwa byibasira abasivili.

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano katangaje ko FDLR yakoze ibikorwa bikomeye byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga, birimo ubwicanyi burenga 600, gukomeretsa abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukura abaturage mu byabo ku gahato, aho abagore n'abana bari mu bibasiwe.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaje ko umutwe w'iterabwoba, uyobowe n'ingengabitekerezo ya Jenoside udakwiye guhabwa umwanya w'ibiganiro.

Igihugu kizakira abagize uyu mutwe gikwiye kwibaza niba hazababo gusenya FDLR nk'umutwe witwaje intwaro ufite n'ingengabitekerezo Jenoside, cyangwa niba kizaba kiyihaye urundi rubuga rwo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, urugomo n'urwango nk'uko byagenze mu Burasirazuba bw'u Rwanda no muri RDC.

Abasesenguzi bemeza ko niba igihugu kizakira abo bantu koko cyiyemeje guteza imbere amahoro, kwakira FDLR ntibikwiye gusimbura gahunda yo kuyisenya. Ahubwo kigomba gukemura no gusenya inzego zatumye ingengabitekerezo yayo ikomeza kubaho.

Igihugu kizakira abo muri FDLR ni cyo kizagaragaza niba iki gikorwa kizaba gisoje ikibazo cy'umutekano kimaze imyaka irenga 30, cyangwa niba ikibazo kizaba gihinduye isura, kikaba kigomba kwibaza niba cyiteguye kwikorera uyu mutwaro.

Raporo y'impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026, ivuga ko mibare y'abarwanyi, igaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko rifite abarwanyi barenga 20.000.

Ariko raporo igaragaza ko iyo mibare atari yo yizewe. Loni n'inzego z'ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.

Abasesenguzi bemeje ko igihugu kizakira abarwanyi ba FDLR kigomba kwibaza ku muvumo w’ingengabitekerezo ya Jenoside bagendana


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ikihe-gihugu-kizigerekaho-umuvumo-wa-fdlr-ikwirakwiza-ingengabitekerezo-ya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *