Ni ibyatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima muri, RDB, Mutangana Eugène, ku wa 11 Kanama 2026.
Mutangana yagaragaje ko ubukerarugendo mu Rwanda bugenda burushaho gutera imbere cyane ko mu 2025 urwego rw'ubukerarugendo rwinjirije rwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 685$ avuye kuri miliyoni 647$ yinjiye mu 2024.
Yavuze ko uyu musaruro uva cyane muri pariki z'igihugu zitandukanye gusa mu 2025 Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yihariye hafi 88% by'umusaruro winjijwe na pariki zose zo mu gihugu aho yinjije arenga miliyoni 35,8$.
Mutangana yasobanuye ko kuva hatangizwa gahunda yo gusangiza abaturage baturiye pariki 10% y'umusaruro uva muri izo pariki, hamaze gutangwa arenga miliyari 23 Frw mu mishinga ifasha abaturage.
Ati 'Kugeza uyu munsi arenga miliyari 23 Frw (agera kuri 16$) yashowe mu mishinga igera ku 1300 yo guteza imbere abaturage, irimo kubaka amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwaremezo by'amazi n'ibindi bikorwa byose biteza imbere imibereho y'abaturage.'
Agaragaza ko ibyo byerekana inyungu iri mu kubungabunga izi pariki ndetse n'urusobe rw'ibinyabuzima bizirimo.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagaragaje ko kugira pariki y'Igihugu y'Iburunga bifite uruhare runini mu iterambere ry'abaturage bo muri iyi ntara ndetse kubera imishinga bagiye babona bagenda barushaho kumva impamvu yo kubungabunga pariki.
Ati 'Abaturage baturiye pariki ubu babonye amashuri, bafite amashanyarazi, amazi, amasoko, imihanda, byose bakesha Pariki y'Ibirunga. Hari n'indi mishinga ibateganyirijwe irimo imidugudu y'ikitegererezo. Ibyo byose ni ibibereka akamaro ko guturira no kubungabunga pariki ku buryo uyu munsi ubu aribo bafata iya mbere mu kurwanya abahiga, abashaka kwangiza ibikorwa bya pariki n'ibindi.'
Uretse kuba hari amafaranga ava muri pariki ashorwa mu mishinga yo guteza imbere abaturage, ariko na bo bagakoresha ayo mahirwe bakora ubucuruzi bugendanye n'iterambere rigaragara mu duce batuyemo.
Ati 'Ubu uyu munsi mu ntara y'Amajyaruguru hari hoteli zifite inyenyeri zirenga 50 kandi inyinshi ziri hafi y'Ibirunga kugira ngo uzaza gusura ingagi atazabura icumbi, atazabura aho kurira n'ibindi. Ibyo byose ni ibikorwa byatijwe umurindi no kuba hari Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yazanye iterambere mu nkenegero zayo.'
Gahunda yo gufasha abaturiye pariki z'igihugu guhindurirwa ubuzima yatangiye mu 2005, itangira hakoreshwa 5% y'umusaruro uva muri izi pariki, ariko guhera mu 2017 yariyongereye abaturage bagenerwa 10% kuri uwo musaruro.




Leave a Reply