Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y'Igihugu ku wa 3 Kanama 2026 cyagarukaga ku ngamba ziri gufatwa mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Iki kiganiro cyabaye nyuma y'uko Ikigo Rwanda FDA gisohoye itangazo rifunga inganda umunani zengaga inzoga zizwi nk'ibyuma hamwe n'inzoga zengaga zitujuje ubuziranenge.
Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, kandi abo ntihabariwemo abahuye n'ingaruka z'igihe kirekire.
Ati 'Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n'izindi zirimo alcool ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.'
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Iperereza ry'Ibyaha no Kurwanya Iterabwoba muri RIB, Peter Karake yavuze ko inyinshi mu nganda zafunzwe basanze nta byangombwa benezo bafite, cyangwa bikaba byararangije igihe.
Hari n'abavanga ibintu bitemewe ndetse bitagenewe kunyobwa.
Ati 'Ibyo abaturage batugaragariza bituma bahuma ni ikinyabutabire cyitwa methanol. Methanol ni ikintu kitanyobwa, ni uburozi. Na santiritiro 10 zihita zigutwika mu nda ugashya wumva.'
Karake yavuze ko ahatarwaga inzoga hari umwanda, nta mashini zabigenewe zivanga ibinyabutabire bibyara inzoga mu buryo buboneye, no gukoresha abantu badafite ubushobozi.
Ati 'na wawundi witwa ngo yarabyigiye agakora ibyo yishakiye kugira ngo bihutishe kuko ibikenewe ku isoko ni byinshi, niba barambwiye ngo sinzatarire mu gikoresho cy'icyuma, agashyira muri pulasitiki noneho agashyiramo wa musemburo kugira ngo bigire vuba ajyane ku isoko. Aho ni ho ubuziranenge butangiye gupfira.'
Inzoga ziri mu bitera indwara z'umwijima n'impyiko, ndetse n'izindi ndwara zikomeye z'ubwonko.
Dr. Nsanzimana yasobanuye ko imwe mu mpamvu zatumye ikibazo gikomera kuri uru rwego harimo kwitwaza iterambere ry'inganda mu Rwanda, aho hari bamwe bagiye bashinga inganda ariko badafite ubumenyi bwo gutunganya ibinyobwa cyangwa se bagamije gushaka amafaranga batitaye ku buzima bw'abantu.
Dr Nsanzimana yavuze ko inzoga nyinshi n'iyo zaba izitwa izifite ubuziranenge nta cyiza cyazo.
Ati 'Ibyuma rero akenshi usanga bifite alcool ya 40% na 50%, hari n'izo twapimye dusanga bigera kuri 90%. Iyo wanayicana, uyishyize aha hakanashyuha yakwaka. Ibaze rero igeze mu mubiri w'umuntu, ni byo wumva bijyamo bigatwika byose.'
Dr Nsanzimana yavuze ko mu bice by'icyaro usanga ibyuma ari byo bicuruzwa cyane, nyamara byica ubuzima bw'abantu.
Yasobanuye ko ibyinshi bavangavanga batitaye ku buzima bw'ababinywa.
Ati 'Hari ibyo tuvuga ukagira ngo si ukuri ariko ni ukuri. Hari aho twasanze bashyiramo ibitwa merase; itabi, urusenda n'amatafari. Hari n'aho bavangagamo ifumbire mvaruganda bakongeramo n'amasukari bagacanira, ariko ntibinamenye ngo baracanira ku kigero kingana iki nibura bye guhuma amaso y'abantu ako kanya, ntibyice vuba byice buhoro nubwo byose ari urupfu. Ariko harimo n'ubugome mu by'ukuri, ubugizi bwa nabi…'
Yashimangiye ko hari n'abantu usanga afashe inzu mu mu gace akavuga ko yafunguye uruganda rwenga inzoga nyamara nta gitoki na kimwe kihagera.
Ati 'mu by'ukuri aba vanga uburozi'
Mu minsi 10 ishize Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko hari izindi nganda rwafunze zigera kuri 90 na zo zakoraga mu buryo bunyuranyije n'amategeko zikenga ibinyobwa byangiza ubuzima bw'abantu. Hanafunzwe abantu 50 bakurikiranyweho gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Leave a Reply