Mu burezi bw'u Rwanda umunyeshuri atangira kwiga umwuga wigariye arangije icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye kizwi nka Tronc Commun.
Aha aba amaze kwiga imyaka icyenda irimo amashuri abanza, n'itatu yisumbuye.
Ubwo hatangazwaga impinduka zizakurikizwa mu mwaka w'amashuri wa 2026/27, mu kiganiro cyanyuze kuri RBA, hari uwagaragaje ko gahunda yo kwigisha imyuga n'ubumenyingiro ari nziza, yibaza niba umunyeshuri adakwiye gutangira mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yiga umwuga akazakura awuzi.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kugira ubumenyi rusange ari ngombwa kugira ngo umuntu akore umwuga asobanukiwe impamvu yawo.
Ati 'Ugomba guteganya kugira ubumenyi rusange buhagije uheraho…ibyo byo ushobora no kutajya mu ishuri ukajya kubaka ariko ntabwo uzi impamvu uvanze iyo sima, ntabwo uzi ibiyigize, hari ibintu byinshi uba utazi. Ibyiza ni uko ubanza kugira umusingi wubakiyeho hanyuma ukabona kujya mu masomo yihariye. Ni cyo gituma bitaba ari byiza kugira ngo umwana azajye atangira ajya mu kintu atabanje kugira ubwo bumenyi buzamufasha.'
Yashimangiye ko impinduka zigenda ziyongera mu buzima abantu babamo ku buryo udafite umusingi ufatika w'ubumenyi bukenewe ku adashobora guhindura ngo ajye mu bindi.
Ati 'Kandi nk'uko mwabibonye ibintu bikomeza guhinduka. Iyo ikintu gihindutse ufite umusingi ukomeye wubakiyeho, ushobora nawe guhindura ukiga ikindi kintu ariko udafite uwo musingi uguma muri byabintu ntushobora kubivamo.'
U Rwanda rwifuza ko 60% by'abanyeshuri barangiza mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bajya kwiga imyuga.
Kugeza ubu muri buri murenge mu Rwanda hari amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro arimo n'ayo bigamo amasomo anyuranye barangizamo bagakomeza muri kaminuza.
U Rwanda rufite intego yo kuzageza mu 2029 muri buri kagari hari ishuri rishobora kwigisha imyuga by'igihe gito.

Leave a Reply