ABASIRIKARE BA ZIMBAMBWE BARI MU RUGENDOSHURI MU RWANDA #rwanda #RwOT

Written by

in

Itsinda ry'abofisiye biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe riri mu ruzinduko rw'iminsi 14 mu Rwanda, rugamije kungurana ubumenyi no gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi mu rwego rw'igisirikare n'umutekano.

Mu ruzinduko rwabo, aba bofisiye basuye Minisiteri y'Ingabo ndetse n'Icyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF), aho bakiriwe n'abayobozi bakuru b'ingabo banahabwa ibiganiro byibanze ku mateka n'iterambere by'Ingabo z'u Rwanda.

Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasobanuriye iri tsinda uko RDF yavutse mu rugamba rwo kubohora igihugu, ikaza kwiyubaka ikaba imwe mu ngabo z'umwuga zifite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, guteza imbere igihugu no gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.

Yanagarutse ku ruhare Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugira mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku mugabane wa Afurika, agaragaza ko ubunyamwuga bwazo bwatumye zubaka izina ryiza ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi w'itsinda ry'abofisiye bo muri Zimbabwe, Col Cosmore Kaondera, yashimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse anashima intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka amahoro, umutekano n'iterambere rirambye. Yavuze ko ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda, haba imbere mu gihugu no mu butumwa mpuzamahanga, ari urugero rwiza rw'igisirikare gifatanya n'abaturage mu kubaka igihugu.

Mu rwego rwo gusobanukirwa amateka y'u Rwanda, iri tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu. Aho bahafatiye umwanya wo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banamenya inzira u Rwanda rwanyuzemo rugera ku bumwe, ubwiyunge n'amahoro arambye.

Aba bofisiye bagaragaje ko ayo mateka yabahaye amasomo y'ingenzi ku kamaro ko kubungabunga amateka no gukumira ibyaha bya Jenoside n'andi mahano ashobora kwibasira inyokomuntu.

Mu minsi isigaye y'urwo rugendoshuri, bazanasura ibindi bigo bya Leta n'inzego zitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburyo u Rwanda rwubatse imiyoborere ishingiye ku mutekano, iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

Uru ruzinduko rugaragaza umubano ukomeje gukomera hagati y'u Rwanda na Zimbabwe, cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa ya gisirikare, gusangizanya ubunararibonye no guteza imbere amahoro n'umutekano ku mugabane wa Afurika.

Banasangijwe amateka yarenze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Source : https://flash.rw/2026/07/29/abasirikare-ba-zimbambwe-bari-mu-rugendoshuri-mu-rwanda/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *