Shampiyona irakomeza APR FC na Rayon ziyiganura #rwanda #RwOT

Written by

in

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2026-27 irakomeza guhera kuri uyu wa Kabiri hakinwa umunsi wa gatatu aho APR FC na Rayon Sports zizaba zikina umukino wazo wa mbere.

Nyuma y’uko zari mu mikino Nyafurika bigatuma zidakina imikino ibiri ya mbere ya Shampiyona, Rayon Sports na APR FC zirahera ku munsi wa gatatu.

APR FC izaba ikina na Marine FC ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00′ mu gihe Rayon Sports yo izasura Sunrise FC ku wa Kane umukino ukazabera Golgotha Stadium.

Kugeza ubu Gicumbi FC ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 6 kuri 6 ikurikiwe na Etincelles FC ifite amanota 4.

Gahunda y’umunsi wa 3 wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2026

Kiyovu Sports vs Bugesera FC
Etincelles FC vs Musanze FC
Etoile del’Est vs Gicumbi

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026

Kigali FC vs Al Hilal SC
Amagaju FC vs Al Merreikh SC
APR FC vs Marine FC

Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026

Gasogi United vs Gorilla FC
Mukura VS&L vs Police FC
Rayon Sports vs Sunrise FC

Source : http://isimbi.rw/shampiyona-irakomeza-apr-fc-na-rayon-ziyiganura.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *