Liambi Willy, ukomeje kuvugwa na bamwe mu bakurikira iterambere ry’ikoranabuhanga nk “Umwami wa AI muri Afurika”, ari mu bantu bagaragaye mu biganiro byinshi ku iterambere ry’ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) ku mugabane wa Afurika.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho na mafoto yo mu bwoko bwa selfie bivugwa ko agaragaza Liambi Willy ari kumwe na Bill Gates, umwe mu bantu bazwi cyane ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga akaba ari n’umwe mu bashinze Microsoft.
Aya mashusho yateje impaka n’ibiganiro byinshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bayabonamo nk’ikimenyetso cy’uko abanyafurika bakomeje kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane AI.
Liambi Willy azwi mu bikorwa by’ikoranabuhanga no guteza imbere imishinga ikoresha uburyo bushya bwo guhanga udushya, aho ubwenge bukorano ari kimwe mu bice bikomeje kwitabwaho cyane muri iki gihe.
Bill Gates na we ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ikoranabuhanga ku Isi, kuva aho yagiriye uruhare mu iterambere rya mudasobwa bwite binyuze muri Microsoft kugeza ku bikorwa bye byo gushora imari mu guhanga udushya no gukemura ibibazo byugarije isi.
Nubwo aya mashusho yakomeje gusakazwa, kugeza ubu nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’impande zombi risobanura aho cyangwa igihe yaba yarabereye, cyangwa ngo rihamye ko koko habaye inama hagati ya Liambi Willy na Bill Gates.
Ariko ibiganiro byatewe n’aya mashusho byongeye kugaragaza uburyo Afurika ikomeje gushakamo ibisubizo bishya mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu gihe AI iri guhindura uburyo abantu bakora, biga ndetse n’uko ibigo bikora ubucuruzi.

Leave a Reply