Bill Gates yageze mu Karere ka Rwamagana ku wa Mbere ari kumwe na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi batandukanye.
Ni uruzinduko yakoze agamije kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ubuzima. Yasuye uruganda rukora inshinge zoherezwa mu bihugu bitabdukanye bya Afurika, anasura Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ahura n'abajyanama b'ubuzima.
Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Ingabire Mediatrice, yabwiye IGIHE ko uyu munyemari yavuze ko yabanje kubwirwa amateka y'Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, serivisi gitanga n'abaturage cyakira.
Yavuze ko basuye ikoranabuhanga bakoresha bavura ababagana, aho bahereye aho baakirira umurwayi ukigera kukigo nderabuzima, bamwereka uko bamwinjiza mu ikoranabuhanga bakoresheje Indangamuntu, akoherezwa muri serivisi yamuzanye.
Ati 'Nyuma twamweretse serivisi dutangiramo imiti ku muntu umaze kwivuza, asobanurirwa uburyo imiti tuyibona ku muntu wivuje n'uburyo tuyimuha. Twaje kujya muri laboratwari tumwereka aho dufatira ibizamini.''
Ingabire yakomeje avuga ko bamujyanye aho abagore batwite bisuzumishiriza inda, yerekwa uko umwana atangira gukurikiranwa kuva ku kwezi kwa mbere aho umubyeyi asuzumwa inshuro umunani kugeza abyaye.
Ati 'Yashimye uburyo ikigo Nderabuzima cyacu gifite isuku, ashima uburyo dukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi, buri serivisi yose yageragamo yabazaga abaganga icyo bimaze ku kuba batagikoresha impapuro ahubwo ibintu byose babikoresha ikoranabuhanga. Yarabyishimiye rero anashima u Rwanda kuba rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi n'uburyo rifasha mu kwihutisha serivisi.''
Ikigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye mu 2014 ari ivuriro ry'ibanze mu 2023 haje kubakwa inyubako nyinshi bituma iryari ivuriro ry'ibanze rihinduka ikigo nderabuzima. Ku munsi nibura bakira abarwayi 90 mu gihe mu kwezi bafite abarwayi barenga 2240 baturuka mu Murenge wa Mwulire.








Leave a Reply