Uzajya wishyingura- Gen (Rtd) Ibingira yaburiye abasirikare batatira igihango – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yatangiye ubu butumwa ubwo we n'abandi basirikare bakuru muri RDF barimo Umugaba Mukuru, Gen Mubarakh Muganga, bari mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwa Capt (Rtd) Butare Rogers uheruka kwitaba Imana.

Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuba abasirikare bakuru muri RDF bitabiriye iki gikorwa ari uko Capt (Rtd) Butare atigeze anyuranya n'amahame yatumye abasirikare ba RPA bafata imbunda, bakabohora u Rwanda.

Ati “Iyo Butare anyuranya n'amahame yacu yatumye dufata imbunda tukarwana, muri twe nta n'umwe wakahabonye. N'uzabikora muri bagenzi bacu twicaye aha, uzajya wishyingura. Ibyo nta soni zo kubivuga kuko uba wanyuranyije n'amahame, uba watatiriye igihango.”

Yasobanuye ko umusirikare ashobora gukomereza ubuzima mu kindi gihugu nka Capt (Rtd) Butare wabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ko ibyo bitavuze ko mu gihe agezeyo agomba kwibagirwa impamvu we na bagenzi be babohoye u Rwanda.

Uyu musirikare kandi yagaragaje ko iyo umusirikare yitabye Imana, bagenzi be basigaye bamuvuga ibigwi kubera ko yagumye mu murongo mwiza, ntabe umwanzi w'igihugu.

Ati “Ariko se ubu mbaye ikigarasha, nkaba adui, ni nde wamvuga koko? Abantu bajye bamenya ibyo ngibyo. Iyo tuvuga rero kuri mugenzi wacu wabaye umusirikare, ni yo mpamvu tumuvugana izo mbaraga kubera ko afite ibyo yakoze.”

Gen (Rtd) Ibingira yasabye abo mu muryango wa Capt (Rtd) Butare ko bagomba kumubanira, ntibatatire igihango cye kuko bashukishijwe amafaranga, ababwira ko inzara ishobora gushira ariko igihemu cyo ntigishire.

Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko nta musirikare wa RDF uzashyingura uwahindutse umwanzi w’igihugu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzajya-wishyingura-gen-rtd-ibingira-yaburiye-abasirikare-batatira-igihango

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *