Abana 16 bo mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibizamini babitangiye ku wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, aho bari mu bana barenga ibihumbi 258 batangiye ibizamini bya Leta mu gihugu hose.

Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE bose hamwe ari 16 barimo 10 barangije icyiciro rusange ndetse na batandatu barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

Ati ' Abana bacu baratsinda neza rwose kuko dukurikije abababanjirije baratsinda cyane. Impamvu yo gutsinda neza ni uko biga mu buryo bwiza, baryama neza, bakarya neza, batwarwa kuri site y'ibizamini ku gihe, bahabwa ibitabo bibafasha kwiga, bakigishwa n'abarimu barimo abashinzwe igorora, abandi ari abagororwa bafunzwe ari abarimu. Muri rusange basanzwe batsinda kandi neza.''

Sengabo yavuze ko ababyeyi bakwiriye kwita ku bana babo bakabarinda kujya mu Igororero. Yavuze ko ari igisebo kuba umwana wawe yajyanwa kugororwa kubera kutamwitaho ariko ko uwagize ibyago akagerayo ahabwa serivisi zigenewe abana zituma adasubira gukora icyaha.

Ati 'Ikindi turabuza abantu kwishora mu byaha, ababyeyi nibarinde abana babo kuko akenshi twabonye inkomoko y'ibyaha ari uko babanza kuba mayibobo, bakaburana n'ababyeyi, bagata imiryango yabo bikabaviramo gukora ibyaha.''

Mu ntangiriro za Nyakanga2026, abana 11 babarizwa mu Igororero ry'abana rya Nyagatare bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, aho ubuyobozi buvuga ko nabo bubitezeho kuzatsinda neza.

Igororero ry'abana rya Nyagatare ribarizwamo abana barenga 630 barimo abakobwa 19. Aba bana bigishwa amashuri asanzwe ndetse n'imyuga. Iyo aba bana babashije gutsinda neza ibizamini bya Leta hari abahabwa imbabazi n'Umukuru w'Igihugu bakajya gukomereza amasomo hanze y'Igororero.

Abana bigira mu igororero rya Nyagatare batangiye ibizamini bya Leta


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-16-bo-mu-igororero-rya-nyagatare-batangiye-ibizamini-bya-leta

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *