Umukinnyi wa filime Kelly Preston yapfuye azize kanseri y’ibere afite imyaka 57. #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamerika Kelly Preston wagaragaye mu mafilime arimo “Jerry Maguire” na “Twins”, yapfuye afite imyaka 57 nyuma yo kurwara kanseri y’ibere mu gihe cy’imyaka hafi ibiri, nk’uko umugabo we John Travolta yabitangaje ku rubuga rwa Instagram mu mpera z’ikicyumweru.

Mu butumwa Travolta yashyize ku rubuga rwa Istagram: “Numutima uremereye cyane ndakumenyesha ko umugore wanjye mwiza Kelly yatsinzwe mu ntambara yamaze imyaka ibiri arwaye kanseri y’ibere.”

Travolta yakomeje agira ati: “Ngiye gufata umwanya nite ku bana banjye babuze umubyeyi wabo, birumvikana ko hari ukuntu mutazambona neza nk’uko bisanzwe”.

Umukobwa we, Ella Bleu Travolta, yanditse amagambo y’icyubahiro yashyize ku rubuga rwa Instagram ati: “Sinigeze mpura n’umuntu w’intwari, ukomeye, mwiza kandi ukunda nkawe.”

Preston asize abana babiri umukobwa Ella Bleu w’imyaka 20, n’umuhungu Benjamin w’imyaka 9. Umuhungu wabo Jett Travolta yapfuye afite imyaka 16 muri Mutarama 2009 ubwo yari mu biruhuko mu muryango muri Bahamas

source https://www.hillywood.rw/?p=74895

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *