Ibi ni ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko ukanarengera uburenganzira bwa muntu, iPeace. Bwerekana uko Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu bice by'icyaro bagerwaho na serivisi z'ubutabera.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 28 Kanama 2026, mu nama igamije kureba uburyo ubutabera bugezwa ku baturage bose cyane cyane abatuye mu bice by'icyaro.
Iyi nama yateguwe n'Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD) ku bufatanye n'uyu muryango wa iPeace.
Yateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe Inzego z'ubutabera, imiryango itari iya Leta n'abafatanyabikorwa mu iterambere, kugira ngo haganirwe uburyo ubutabera bwarushaho kwegerezwa abaturage bo hasi kuko harimo abadafite ubushobozi bwo kubona serivisi zitandukanye z'ubutabera mu buryo buboroheye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 453 bukorerwa ahantu 79 mu gihugu.
Mu bantu 453 bakoreweho ubu bushakashatsi muri bo 93,2% bakomoka mu Burengerazuba no mu Majyepfo y'Igihugu.
Abarenga 60% mu bakoreweho ubu bushakashatsi ni abagore, 77,5% ntabwo bigeze bagera mu ishuri cyangwa ngo basoze amashuri abanza.
Ku rundi ruhande, 81,9% mu bakoreweho ubu bushakashatsi baherukaga mu manza mu myaka ibiri ishize.
Umuyobozi Mukuru w'Umuryango utanga ubufasha mu by'amategeko ukanarengera uburenganzira bwa muntu, iPeace, Prof. Elvis Mbembe, yavuze ko bakoze ubu bushakashatsi kugira ngo basobanukirwe neza uburyo abantu babona serivisi z'ubutabera mu bice by'icyaro.
Yagaragaje ko n'ubwo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza serivisi z'ubutabera kuri bose, ubu bushakashatsi bakoze buzerekana aho Leta ikwiriye gukomeza gushyira imbaraga kugira ngo ubutabera bwegerezwe buri Munyarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aimé Muyoboke Karimunda, yavuze ko kuba habaye iyi nama yahuje inzego zitandukanye z'ubutabera mu Rwanda ari umwanya mwiza wo kugira ngo ibibazo byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe bizakemuke.
Ati 'Uyu ni umwanya mwiza wo kugira ngo abakora mu nzego z'ubutabera baganire ku cyakorwa kugira ngo bakemure ibibazo byagaragaye muri ubu bushakashatsi bituma abantu bose batagerwaho n'ubutabera uko bukwiriye.'
Yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kujya bisunga inzira y'ubuhuza kuko ari yo nziza mu gukemura ibibazo kurusha kujya mu nkiko.
Yagaragaje ko kuva batangira gutanga amahugurwa ku buhuza ku bakora mu nzego z'ubutabera zitandukanye bamaze guhugura abagera kuri 1335 ku bufatanye n'abafanyabikorwa batandukanye barimo iPeace.



Leave a Reply