U Rwanda rwungutse ibimasa 30 bizatanga inka z'umukamo n'iz'inyama – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 31 Kanama 2026, ubwo Visi Perezida w'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi (IFAD) n'abandi bayobozi bakuru baturutse mu bihugu bitandukanye basuraga ibikorwa bigamije kongerera agaciro umukamo muri Nyagatare.

Muri uru rugendo hasuwe Nyagatare Daily Marketing Cooperative iterwa inkunga n'umushinga uteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda, RDDP II uterwa inkunga na IFAD. Hanasuwe abavuzi b'amatungo bigenga bakorera mu Karere ka Nyagatare ndetse n'uruganda rw'amata y'ifu rwa Inyange.

Rugamba Sam ubona litiro ibihumbi 100 z'amata ku munsi, yavuze ko muri iki gihe bakigorwa no kubona inka zitanga umukamo mwinshi ku buryo bakora ubworozi nk'ubucuruzi.

Yavuze ko nubwo babikora bakunguka ariko batari babona inka zitanga umukamo mwinshi.

Mukansanga Cecile we yavuze ko yorora inka umunani aho zimuha umukamo wa litiro 50 ku munsi. Yavuze ko mu gihe cy'impeshyi umukamo ugabanuka cyane ukagera kuri litiro zirenga icumi mu nka enye afite zikamwa, asaba ko bafashwa kubona inka zitanga umukamo mwinshi.

Minisitiri Dr. Uwituze yavuze ko u Rwanda rukomeje gushaka uburyo ubworozi bukorwa hagamijwe isoko.

Yavuze ko kuri ubu bazanye ibimasa bishya byitezweho gutanga intanga zivaho inka zitanga umukamo ndetse n'izitanga inka z'inyama.

Ati 'Ubu dufite impfizi 30, muri uyu mwaka twaravuguruye twazanye izindi nshya 30 ubu zirahari hariya ku Kigo cyacu cya Isonga. Dufitemo ubwoko bw'inka zitanga umukamo amoko atatu, tukagiramo n'ubwoko bw'inka zitanga inyama, twazizanye kugira ngo dutange icyororo cy'inka zitanga inyama ku borozi. Ubu rero zimeze neza.''

Dr. Uwituze yavuze ko kandi bari kugerageza kugira ngo mu mwaka utaha bazajye batanga intanga zivanguye ziterwa inka ku buryo uyiteza cyangwa uyitera aba azi ko azabyaza inyana cyangwa azabyaza ikimasa.

Ati 'Hari abashoramari turimo tuganira kugira ngo baze badufashe, ibiganiro bigeze hagati.''

Visi Perezida wa IFAD, Dr. Gérardine Mukeshimana, yasabye ko abahinzi n'aborozi bato bubakirwa ubushobozi kugira ngo babashe guhaza isoko.

Yavuze ko 70% y'ibikoreshwa mu buhinzi n'ubworozi bituruka kuri aba bahinzi bato, asaba ko bubakirwa ubushobozi kugira ngo babashe guhaza isoko.

U Rwanda rwungutse ibimasa 30 bizatanga inka z'umukamo n'iz'inyama

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Uwituze Solange, yavuze ko bungutse ibimasa 30 byavuye mu Busuwisi, Finlande n'ahandi byitezweho gutanga icyororo gishya


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-ibimasa-30-bizatanga-inka-z-umukamo-n-iz-inyama

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *