Umunyamakuru MC Nario, yasohoye filime ye ya mbere y’uruhererekane, Ibanga ry’Urugo yabanje no kwanga gukinamo.
Iyi filime y’uruhererekane yitwa Ibanga ry’Urugo ikaba itambuka kuri shene ya YouTube yitwa BN Filims.
MC Nario yabwiye ISIMBI ko umusore uyimwandikira yamwegereye amusaba ko bakorana nta na gahunda yari afite.
Ati “Uyu musore ubona yarambwiye Nario ufite izina, njye mfite filime, nzi kuzandika ndabura igishoro, wambabariye izi filime tukazibyaza umusaruro.”
Nario yahise amubaza icyo bisaba, undi aramusubiza ati “Bisaba Camera nk’ebyiri nziza, sounds n’amatara no gushaka ahantu ho gukinira. Naramubwiye ngo bijyemo umbwire amafaranga bisaba.”
“Abijyamo dusanga dukoze nka episode ebyiri n’abakinnyi twabahembye byatwara nk’ibihumbi 400 Frw, ndamubwira ngo reka nkore weekends nk’ebyiri ndaguha igisubizo. Ndayafata ndayamuha ndamubwira ngo genda wandike filime, yanditse izigera muri eshatu ariko nakunzemo iyi ‘Ibanga ry’Urugo’.”
Yavuze ko impamvu ari yo yakunze ni uko na we afite inyota yo kuba yakubaka akamenya ibanga ryarwo atararugeramo, yarayimosobanuriye, uko yanditse n’uburyo yanditsemo yumva ko ari yo agomba guheraho.
MC Nario yakomeje avuga ko yagishije inama mu bamenyereye filime maze bamubwira ko iyi filime igomba gukorwa.
Ati “Natangiye kuvuga ngo mbanze nyamamaze cyangwa mbaze nkore ariko arambwira banza ukore episode ushyire kuri YouTube abantu nibajyayo babone icyo kureba.”
Yakomeje avuga ko na we yafashe umwanzuro wo kuyikinamo nyuma yo kubona byagiye ku murongo.
Ati “Najemo nyuma maze kubona byagiye ku murongo hajemo uyu (Uwanyirigira Ange), hajemo Shariff, hajemo Ilunga.”
MC Nario akina muri iyi filime yarashatse umugore mu ibanga iwabo batabizi, umugore yaje kumunanira maze nyina w’umugore we amwoherereza murumuna w’umugore we ngo ajye amuhishira birangira ari we ubaye umugore we, ni nyuma y’uko umugore we yari yapfiriye Dubai.
Source : http://isimbi.rw/yarongoye-abavandimwe-mc-nario-yasohoye-filime-ye-ya-mbere.html
Leave a Reply