Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w'amashuri abanza muri Blue Sky School, ishuri riherereye mu Mudugudu wa Kirega, Akagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 01 Nzeri 2026 bashimiwe mu ruhame ku bwo guhesha ishema iki kigo basorejeho amasomo y'imyaka 6 ibanza. Uretse guhemberwa kuba baritwaye neza mu bizamini bya Leta bitangwa na NESA, hanahembwe buri mwana wagize amanota y'indashyikirwa muri buri somo ariko kandi na barumuna babo bo mu mwaka wa 5 bahamagarirwa kuza kubigiraho. Abarimu n'Ababyeyi bagize uruhare mu guhemba kuko hari abikoze ku ikofi.

Mukandinda Ellin, Umuyobozi wa Blue Sky School avuga ko abana 46 aribo baserutse mu bizamini bya Leta by'umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza bitangwa na NESA. Batatu babaye indashyikirwa bahembwe n'Ikigo Blue Sky School, aho babiri banganije amanota 96% kurwego rw'Igihugu mu bizamini bya NESA.

Mu bihembo bahawe, aba ba biri banganije amanota bahawe amafaranga y'ishuri y'ikigo boherejweho, mu gihe uwa Gatatu yahembwe Amafaranga y'Ishuri angana na ½ cy'ayo ikigo yoherejweho. Banahembwe kandi ibindi bihembo birimo amakaye n'Amakaramu ndetse n'amafaranga ku masomo buri umwe yabonyemo amanota ari hejuru ya 95% mu ishuri aho biga. Buri somo umwana yatsinze yararihembewe, amafaranga afatwa nk'itike izamujyana ku ishuri.

Uyu muyobozi wa Blue Sky School, ahamya ko iki ari ikigo yakwifuriza buri mubyeyi kurereraho umwana we kuko ari aho Uburezi n'Uburere biganje kandi hakaba hari abarezi bita by'umwihariko kuri buri mwana mu rugendo rwe rw'amasomo, aho buri mwarimu agira umwana akurikirana byihariye.

Agira kandi ati' Blue Sky School ku mwana ni nko mu rugo kuko n'iyo umwana atari ku ishuri tujya mu rugo mu gihe tutazi icyabaye, tukamenya icyamuteye kubura ku ishuri. Buri munyeshuri aba afite umwarimu umwitaho( Parrain cg Marraine) ukurikirana umwana kuva ku ishuri kugera mu rugo iwabo, no mu nzira ndetse no mu buzima busanzwe tukamenya ngo mbese umwana abeyeho ate?'.

Asaba abana barangije umwaka wa 6 w'amashuri abanza muri Blue Sky Shool bagiye gukomereza amasomo mu bindi bigo kwigana umwete nta kurangara, bakibuka ko ari abahanga mu bandi bahanga basanze, intego ikaba guhiga abo basanze. Ashishikariza ababyeyi batarazana abana kubikora bwangu imyanya igihari.

Kambayire Sauda, Umubyeyi urereye muri Blue Sky School kuva mbere y'umwaduko wa Covid-19 nkuko yabibwiye intyoza.com, avuga ko iki kigo yakizanyemo umwana we kuko yari abonye ko gifite umwihariko agereranije n'ibindi bigo birimo aho uwe yigaga.

Ati' Ni ikigo nazanyemo umwana wanjye mukuye ahandi kuko nabonaga hari umwihariko wo kwita ku bana kurusha ahandi nari nzi. Umwana wanjye aho yigaga yari azi kwandika ariko atazi kuvuga, ageze aha baramukurikiranye barabimwigisha abimenya byose, yemwe no muri Corona hari uburyo bamukurikiranaga kandi ubona byari mu buhe bigoye'.

Akomeza ati' Hano ni abantu bafite umwihariko mu kwita no gukurikirana umwana byihariye. Hano bagira Uburere, umwana agira uburenganzira, mbese nashishikariza umubyeyi wese kuhazana umwana. Ubu uwanjye ararangije uwa 6 kandi yatsinze neza kuko arangije ari uwa mbere hano. Nta n'ahandi numva najyana abana banjye, iyaba ahubwo hari ayisumbuye bakahakomereza'.

Jean Pierre Mukunduhirwe, arerera muri Blue Sky School akaba n'umubyeyi uhagarariye abandi baharerera. Yishimira Uburere n'Uburezi butangwa n'iki kigo cya Blue Sky School kuko byatumye abana be 2 abazana kuhiga, aho umwe yaharangije umwaka ushize kandi akavuga ko yatsinze neza cyane.

Avuga ku mpamvu yatumye ahakunda ndetse agahitamo kuharerera, yagize ati' Ikintu nahabonye kandi nahakundiye cya mbere gikomeye ni Ireme ry'Uburezi ryaho, uhereye ku buyobozi bw'ishuri ndetse n'abarimu kuko usanga bakora nk'Ikipe imwe bagafatanya kubungabunga abana, bakabaha ibikwiriye ku buryo usanga umwana ahisanga cyane no kurusha uko aba ari mu rugo. Ubuyobozi bw'Ikigo, Abarimu bose bita ku bana bacu byaba ku rwego rw'Isuku, ibyo kurya kumenya uko umwana abayeho mu muryango, ari nabyo bituma yitabwaho cyane kugira ngo ajyane n'abandi badasigana'. Akomeza avuga ko kuba umwana yakwisanga ameze neza, afashwe neza ku ishuri ku rusha mu muryango ari ibintu byumvikana kuko hari hamwe mu miryango usanga amakimbirane n'ibindi bibazo bibangamira umwana.

Akomeza avuga ko uretse ubwo bumwe buranga Ubuyobozi bw'Ikigo n'abarimu, ngo n'ababyeyi baharerera bamaze kuba umwe ku buryo biyumva nk'umuryango umwe uhuriye ku gufatanya gutanga umusanzu wabo mu kubaka Umunyarwanda uzigirira umumaro, akawugirira Umuryango n'Igihugu muri rusange. Ashishikariza Ababyeyi bafite abana kubazana muri Blue Sky School kuko ariryo shuri abona rikwiye.

Blue Sky Shool, ni ishuri uvuye Bishenyi werekaza Rugalika, Kigese riri ku ntera ya Kilometero imwe n'Igice, riri ku muhanda neza ruguru gato y'Isantere y'Ubucuruzi y'ahazwi nko mu Kirega. NI ishuri ryatangiranye abana 11 ariko ubu rifite abana 540.

Abana batsinze kurusha abandi ibizamini bya NESA bari kumwe n'ababyeyi babo bashimiwe n'Ikigo.
Abana bagiye kwiga ahandi, bavuze ko bagiye nk'intimwa nziza zizagaragaza isura nziza y'Ikigo bizeho ariko kandi baharanira kuba ku Isonga.

Mukandinda Ellin/ Umuyobozi wa Blue Sky School
Abarimu nabo bashimiwe.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi-Blue Sky School: Abanyeshuri bahesheje ishema ikigo bashimiwe bidasanzwe appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/09/02/kamonyi-blue-sky-school-abanyeshuri-bahesheje-ishema-ikigo-bashimiwe-bidasanzwe/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *