Uburyo bwiza bwo kwitwara ku muntu ukwibasira kubera igitekerezo utanze – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aho gusubiza impaka uzamuye cyangwa gusobanura impamvu igitekerezo cyawe gipfuye, uwo muntu aba ahisemo kukwibasira. Ibyo nibyo bita “Ad Hominem” mu Kilatini. Ni umutego abantu bamaze imyaka irenga ibihumbi bakoresha mu gutsinda impaka mu buryo bworoshye batigoye.

Gushaka igitekerezo gihinyuza icyawe cyumvikana kandi gifite ishingiro biragoye. Ariko guhindura ikiganiro akakizana kuri wowe biroroshye. Ubwo rero aho kwibasira igitekerezo cyawe, ahitamo kwibasirwa intege nke zawe. Ikibabaje ni uko abantu benshi bagwa muri uwo mutego bagatangira kwisobanura.

Dore ikintu uba ugomba gukora, umuntu nakwibasira aho kwibasira igitekerezo umuhaye, ntuzagerageze kwisobanura. Ntuzamubwire uti, 'Ariko nakoze muri sosiyete y'ubucuruzi imyaka itanu.' ahubwo uzamubwire uti, 'ntabwo ari njye turi kuganiraho. Nsubiza ibyo nkubwiye. Urabona iri tegeko ritazabangamira ubucuruzi?

Si ngombwa ko urakara cyangwa ngo umare isaha wisobanura nk'aho uri mu iperereza.

Abantu benshi bakunda gukoresha Ad hominem fallacy. Ariko buriya ikintu batazi ni uko iyo utangiye kwibasira umuntu aho kwibasira igitekerezo cye nta gitekerezo kizima uba ufite cyo gutanga, kubera ko ubaye ugifite ari cyo watanga.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwiza-bwo-kwitwara-ku-muntu-ukwibasira-kubera-igitekerezo-utanze

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *