APR FC yasezereye Les Aigles du Congo #rwanda #RwOT

Written by

in

APR FC yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho cya CAF Champions League nyuma yo gutsinda Les Aigles du Congo 3-0 biba 3-1 mu mikino yombi.

Nyuma y’uko Les Aigles du Congo yatsinze APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 1-0, uyu munsi yari yayakiriye kuri Stade Amahoro, ni umukino yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomeza mu kindi cyiciro.

Umutoza ukomoka muri Maroc, Talib Abderrahman utoza APR FC yari yakoze impinduka imwe gusa muri 11 ku bakinnye umukino ubanza aho Ronald Ssekiganda wabonye ikarita itukura yasimbuwe na Seidu Yussif Dauda.

APR FC yatangiye umukino ubona itarimo isatira cyane nubwo yanyuzagamo ukabona ko ishaka igitego ariko imipira myinsi ubwugarizi bukayigarura.

Mu minota 30 y’igice cya mbere amahirwe akomeye yabonye ni ayo Ouattara yateye umunyezamu akawukuramo ndetse n’umupira William Togui Mel yahinduye ariko Amani Michel akananirwa kuwushyira mu izamu.

APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 33 cyatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara. Amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

APR FC yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ishaka igitego cy’umutekano maze ku munota wa 55 Ishimwe Christian atsinda icya kabiri kuri kufura.

Mbere y’uko batera iyi kufura yari imaze gukora impinduka 2 aho Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali basimbuye Amani Michel na Memel Dao.

Cheikh Djibril yaje gutsindira APR FC igitego cya gatatu kuri penaliti ku munota wa 77 ku ikosa ryari rimukorewe.

Ngabonziza Pacifique yaje gusimbura William Togui Mel. Umukino warangiye ari 3-0 maze APR FC ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yasezereye-les-aigles-du-congo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *