Nyanza: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, hakekwa ubukene bw'umusore – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ubutumire IGIHE ifitiye kopi bugaragaza ko ubukwe bwari buteganyijwe kuba ku wa 30 Kanama 2026, aho gusaba no gukwa byari kubera muri moteli iherereye mu Mujyi wa Nyanza, naho gusezerana imbere y'Imana bikabera mu rusengero rw'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ruherereye i Murambi ku Rwesero.

Nyuma y'iyo mihango, abatumirwa bari kwakirirwa muri iyo moteli yo mu Mujyi wa Nyanza.

Icyakora, ku munsi wari wateganyijwe, aho ubukwe bwari kubera hari hafunze ndetse nta bimenyetso byagaragazaga ko hari hateganyijwe ibirori by'ubukwe.

Amakuru IGIHE yamenye avuga ko bamwe mu bari batumiwe muri ubwo bukwe bari bamaze kumenyeshwa ko butakibaye mbere y'uko umunsi wabwo ugera, ariko abandi bakaba baratunguwe.

Uyu musore witeguraga kurushinga yari afite imyaka 24, mu gihe umukobwa bari bagiye kubana we yari afite imyaka 28.

Amakuru avuga ko imwe mu mpamvu zikekwa kuba zaratumye ubwo bukwe butaba ari ikibazo cy'ubushobozi bw'amafaranga bw'umusore.

Uyu musore usanzwe acuruza butike, ngo na yo yari yarahombye ndetse nta mafaranga yari afite yo kwifashisha mu gutegura ubukwe. Gusa, amakuru avuga ko atigeze abwira umuryango w'umukobwa ikibazo yari afite.

Bivugwa ko umuryango w'umukobwa wamuciye inkwano y'amafaranga ibihumbi 800 Frw, maze akajya kwa nyina kuyafata. Nyuma yo kubona ayo mafaranga yari agenewe inkwano, amakuru avuga ko yahise agenda, aho kwa sebukwe ntibamenya aho yagiye.

Icyakora, nyuma baje kumenya ko ahantu ubukwe bwari buteganyijwe kubera hari hamaze kwishyurwa.

Amakuru avuga ko umukobwa wari witeguye gukora ubukwe yamaze kuva aho yabaga iwabo, mu gihe umusore we ubu atazwi neza aho aherereye, nubwo bivugwa ko akiriho.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ubukwe-bwapfuye-ku-munota-wa-nyuma-hakekwa-ubukene-bw-umusore

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *